Kinyaga Award iratanga icyizere ku mpano z’umuziki
Irushanwa rihuza abahanzi b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi, Kinyaga Award, ryatangiranye udushya n’ibintu bidasanzwe.
Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015, aho bita mu i Tyazo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, rihuza abahanzi b’ibyamamare, Kinyaga award, yatangiye mu mbyino zidasanzwe, ubufindo, amasiporo, imyambarire idasanzwe ndetse n’imbaga y’abaturage yari yaje kwihera amaso.

Umwe mu bahanzi bigaragaje muri iri rushanwa Pasher, yari yazanye ababyinnnyi babyinaga ku buryo budasanzwe bakagenda bahinduranya imyenda ndetse biteye amabara atandukanye yavuze ko iri rushanwa asanga ari irya mbere mu Rwanda, agasaba ko bakomeza gushyigikirwa impano z’ abakiri bato zikagaragara.

Yagize ati “Naje niteguye kandi ndizera kuzegukana iri rushanwa, nabonye ko iri rushanwa rishobora kuba riri mu ya mbere, kuko ririmo udushya twinshi n’abantu benshi batandukanye, kandi buri muhanzi abyina ubona ko afite itandukaniro n’abandi”.
Umwe mu bateguye iri rushanwa akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier, yavuze ko yatunguwe cyane bitewe n’uburyo abahanzi bitwaye ku munsi wa mbere wa Kinyaga Award, agasaba ko bakomeza gutera imbere ndetse no gufashwa ngo bazamure impano zabo.

Yagize ati “Ndatunguwe cyane ntabwo nari nz iko dufite impano zikomeye kuriya mu muziki, abantu baryohewe cyane, dukwiye gushyigikira izi mpano zikabyara undi musaruro urenze uyu, kandi biratanga icyizere ko mu minsi iri mbere tuzaba dufite umuziki ukomeye muri aka karere”.

Iri rushanwa Kinyaga Award rihuza abahanzi 10 b’ibyamamare mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, rigategurwa n’inzu ikora umuziki Boston Records n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, ryatewe inkunga na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, akabari kagezweho ka Café de l’Ouest, Kibogora polytechnic n’Akarere ka Nyamasheke.

Iri rushanwa rirakomereza mu karere ka Rusizi muri iki cyumweru, abahanzi bagahabwa amanota n’akanama nkemurampaka, rikazasozwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2015.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|