
Ibiganiro hagati ya Mukura n’uruganda rwa Masita bimaze iminsi biba biravugwa ko impande zombi zenda kugera ku mwanzuro wa nyuma.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umuyobozi mukuru wa Mukura ari mu gihugu cy’u Buholandi mu rwego rwo kunoza ibiganiro ngo hasinywe amasezerano.
Gasana Jerome usanzwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe ari mu gihugu cy’u Buhorandi kuva ku munsi w’ejo, aho biteganyijwe ko mu masaha ari imbere impande zombi ziza gusinyana amasezerano akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo ko uruganda MASITA ruzajya rwambika iyi kipe ndetse rukanashyira iduka ricuruza imyenda ya siporo mu Karere ka Huye ari na ho iyi kipe isanzwe ifite igicumbi .
Aya masezerano naramuka ashyizweho umukono bizafasha Mukura kuzigama amafaranga yatangaga ku myambaro y’abakinnyi n’ibindi bikoresho bya Siporo, bizafasha iyi kipe kandi kubona amafaranga azajya ava ku igurwa ry’imyambaro y’abafana niramuka itangiye gushyirwa ku isoko mu gihe uruganda rwa MASITA ruzaba rutangiye gukorera i Huye.

Mu gihe kandi impande zombi ziza kuba zimaze gusinyana aya masezerano MASITA araba ari umufatanyabikorwa wa gatatu Mukura VS isinyanye na we mu gihe kitarenze amezi abiri kuko yari iherutse gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Hyundai inavugurura ayo yari isanganwe na Volcano Express. Mu bandi bafatanyabikorwa bafasha iyi kipe harimo n’Akarere ka Huye nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe kiyemeje kuzajya gahemba abakinnyi ku matariki abakozi b’Akarere basanzwe bahemberwaho.
Uruganda rwa MASITA rwashinzwe mu mwaka wa 1933 rukaba rusanzwe rwambika amwe mu makipe atandukanye akomeye nka KAA Gent na Cercle Bruges KSV zo mu gihugu cy’u Bubiligi na CSKA Moscou yo mu Burusiya.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|