Ku wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, muri Tanzania ikipe ya Patriots BBC yatsinze Ikipe ya JKT BBC amanota 79 kuri 65 ibona itike yo gukina icyiciro gikurikiraho mu gushaka itike ya Basketball Africa League.
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 83 gifashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, nyuma yo gusezerera Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Patriots BBC yaraye inyagiye ikipe ya Hawassa city mu mukino wayo wa kabiri wo gushaka itike ya Basketball African League, amanota 125 kuri 50.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia biracakirana kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izabona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda rurakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa mbere mu gushaka itike ya Basketball African League izakinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2020.
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera Cameroun
Umunyezamu Nzarora Marcel w’ikipe y’igihugu Amavubi na Mukura VS yageze mu Rwanda nyuma yo gutsinda igeragezwa muri Scotland mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa aratangaza ko igihe Bugesera yazanga gukina ku masaha yamenyeshejwe izakiniraho na Rayon Sports izaterwa mpaga
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatatu bafashe n’umwanya wo kwimenyereza gutera Penaliti
Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cya Tanzania haratangira imikino y’amakipe yabaye aya mbere Iwayo mu mukino wa Basketball, aho u Rwanda ruhagarariwe na Patriots
Rutahizamu wa Saint-Etienne Kevin Monnet-Paquet ufite inkomoko mu Rwanda, agiye kumara umwaka w’imikino
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Irushanwa Umurage Handball Trophy ryakinwaga ku nshuro ya gatatu ryegukanwe na GS Mwendo mu bahungu n’abakobwa
Umukinnyi David Luiz wa Arsenal yo mu Bwongereza amaze iminsi ari mu Rwanda ku bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo.
Kuri uyu wa Gatandatu muri IPRC Kigali hatashywe Ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cy’abato, ikibuga cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Junior na OCP, umushinga wo muri Maroc wita ku buhinzi n’ubworozi.
Mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade Huye, Rayon Sports itsinze Espoir Fc ibitego 2-1, naho APR inyagira Etincelles i Nyamirambo
Umwe mu bakinnyi ba Rayon sports bakina hagati ndetse akaba umwe mu bakinnyi babaye ab’ingenzi mu gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’igihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kureka umupira w’amaguru, akaza guhumurizwa n’abavandimwe yisubiraho agaruka mu mupira w’amaguru.
Akoresheje isaha 1 iminota 59 n’amasegonda 40, Eliud Kipchoge abaye umuntu wa mbere ku isi ukoresheje amasaha ari munsi y’abiri.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, i Kigali habaye gahunda ya siporo rusange yo kugenda n’amaguru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Tanzania ndetse na Ethiopia, bakazatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.
David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019 aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Umunyarwanda Kenneth Gasana yitabajwe na Patriots BBC mu mikino y’amajonjora ya Basketball African League azabera muri Tanzania kuva tariki ya 15-20 Ukwakira 2019.
David Luiz ukinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa kane aho aje mu bikorwa by’ubukerarugendo
Abakunzi b’ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare baraburira Mukura Victory Sport ko iza guhabwa isomo ishyira andi makipe azaza kuri stade nshya y’iyi kipe, abafana bahaye izina rya ‘Gorigota’.
Abanyarwanda bahuriye ku gufana ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza (Chelsea FC Kigali Official Supporters), kuri uyu wa kane bateguye igikorwa cyo kwakira ku kibuga cy’indege Didier Drogba wahoze ari umukinnyi w’iyi kipe. Aba bafana bazanakorana urugendo ruzatangirira ahitwa kwa Freddy rusorezwe kuri Kigali Convention Center (…)
Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona Espoir Fc igomba kwakiramo Rayon Sports, biravugwa ko ushobora kubera mu mujyi wa Kigali
Igitego cya Manishimwe Djabel yatsinze Bugesera fc gifashije APR Fc kubona amanota 3 ya mbere Ku munsi wa 2 wa shampiona .
Mu mukino wari utegerejwe na benshi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, urangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-0
Ikipe ya UTB VC yamenyesheje amakipe arimo Gisagara yifuza Niyigena Jules wabakiniraga, ko agomba kubahiriza amasezerano uyu mukinnyi afitanye na UTB