
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal ryamaze kwemeza ko rutahizamu Cristiano Ronaldo akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu bamaze kumusangamo icyorezo cya Coronavirus.
Iyi kipe kandi yahise itangaza ko yakuwe ku rutonde rw’abakinnyi giomba kwifashisha kuri uyu wa Gatatu tariki 14/10/2020 mu mukino bagomba guhuramo na Sweden mu marushanwa ya UEFA Nations League.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa baheruka gukina mu cyumweru gishize, bo ibipimo bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, byagaragaje ko nta n’umwe wanduye Coronavirus.

Hari hashize iminsi bitangajwe ko bamwe mu bakinnyi bandi bakina muri Juventus barimo Dybala, Cuadrado, Danilo na Bentancur bari bashinjwe kutubahiriza y’inzego z’ubuzima mu Butaliyani, aho bavuye muri Hotel barimo mu kato igihe kitageze
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
UBUKIRE ntibutubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Iyo upfuye utarashatse Imana ukiriho,waribereye gusa mu gushaka ibyisi,uba ugiye burundu utazongera kubaho.Ni ukwiruka inyuma y’umuyaga,kubera ko usiga ibyo warundanyije byose,ukazima burundu.Nukutagira ubwenge (wisdom).