Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda bibumbiye mu itsinda rya RAFC (Rwanda Arsenal Fans Community), basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, banakina umukino wa gicuti n’abasirikare bagize uruhare mu kubohora igihugu bakina mu ikipe ya Mulindi FC, banatanga mituweli ku baturage (…)
Titans BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo, ‘FERWABA PRE-SEASON TOURNAMENT 2022, Division 2’, itsinze Orion ku mukino wa nyuma, amanota 70 kuri 61.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.
Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Direct Energies yo mu Bufaransa, ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kavuye Kigali berekeza i Rwamagana
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, ari kumwe na Kapiteni w’iyo kipe, Jacques Tuyisenge, basuye umubyeyi akaba n’umukunzi ukomeye wa APR FC, Kanzayire Consolée uzwi ku izina rya Shangazi, akaba amaze igihe arwaye.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga haba imikino ine y’umunsi wa 18, yaranzwe no gutsinda kwa Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ikipe ya Bugesera FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera kuva muri 2017, ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, irayakirira kuri stade ya Bugesera.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamurikiwe igikombe cy’Intwari cya Handball, ishuri ryisumbuye rya G.S. Kigoma ryatwaye ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 yahuje ibigo by’amashuri mu Rwanda.
Mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ryatangiye kuri iki Cyumweru, Umufaransa Alexandre Geniez ni we wegukanye agace ka mbere k’iri siganwa kakiniwe kuri Kigali Arena n’inkengero zayo
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, harakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Harabura amasaha make ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda, aho kugeza ubu igihangange byitezwe ari Chris Froome ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech.
Ikipe ya Israel Premier Tech kuri uyu wa Gatanu yasuye ikipe y’abakobwa ya Bugesera y’umukino w’amagare, ibemerera kububakira ikibuga cy’umukino w’amagare kigezweho
Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.
Kuva ku bakinnyi n’abatoza mu Rwanda, kugera ku buyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’amagare (FERWACY) no kuri Minisiteri ya Siporo, intero ni imwe, ni iyo gutwara Tour du Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro igitego 1-0 bituma ijya ku mwanya wa kane, mu gihe Police FC yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC.
Nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, Rayon Sports iragaruka mu kibuga icakirana na Rutsiro FC ikunze kuyigora igihe zahuye.
Mu mikino y’umunsi wa 17 yabaye kuri uyu wa Gatatu, byongeye guhindura isura nyuma y’aho ikipe ya APR FC itsindiwe i Musanze, Kiyovu Sports na Mukura zibona amanota atatu
Nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’irangiza muri UEFA Champions League PSG yatsinzemo Real Madrid igitego 1-0, Kylian Mbappé wagitsinze yavuze ko imikino bari gukina n’iyi kipe imwifuza ntacyo izahindura ku hazaza he.
Ikipe ya Benediction Ignite yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batanu bazahagararira iyi kipe, hakaba hatagaragaramo Areruya Joseph usanzwe ayikinira
Kuri uyu wa Gatatu harakomeza imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona, aho kugeza ubu abakinnyi batanu batemerewe gukina iyi mikino
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball
Ikipe ya REG BBC ifite urubanza rukomeye ruyitegereje, aho igomba kwerekeza i Dakar muri Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.
Ku wa Gatandatu mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, ubwo haberaga umukino wo kwishyura wa 1/2 mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya kabiri mu bagore, wahuzaga ikipe ya Youvia WFC na Kayonza WFC, umukino wasojwe n’amarira kuko hari umukinnyi umwe wahise ajya muri koma nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe.
Baziki Pierre wari ushinzwe gukurikirana ibikoresho by’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ (Kit Manager), yitabye Imana azize uburwayi.
Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari
Umukinnyi Sadio Mane yitiriwe sitade iri mu mujyi wa Sedhiou muri Senegal nyuma yo gufasha igihugu cye kwegukana igikombe cya Afurika mu mupira w’amaguru cyaberaga muri Cameroun.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yatsindiwe na Mukura i Huye, Gasogi itaherukaga intsinzi itsinda Marines
Mu matora yo gusimbuza abatakiri muri Komite nyobozi ya Mukura VS, Maniraguha Jean Damascène ni we utorewe kuba Perezida mushya wa Mukura Victory Sports.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 nibwo hatangira imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho mu mikino iteganyijwe harimo n’umukino wa Mukura VS yakiramo Rayon Sports i Huye.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko adateze gusaba imbabazi Perezida wa Kiyovu Sports wamureze amushinja kumusebya.