Mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2021-2022 itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, amakipe yiyubatse mu buryo butandukanye haba mu makipe ari mu myanya y’imbere ndetse no mu myanya ya nyuma.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yateguye inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu, ahateganyijwe amatora arimo gusimbuza Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Guhera ku mugoroba wa tariki 9 Gashyantare 2022, hacicikanye amakuru avuga ko Munyankindi Jean Paul yaba yagizwe umutoza mukuru wa Etoile de l’Est, nyuma yo kugaragara ku myitozo y’iyo kipe yitegura imikino yo kwishyura, izatangira kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 gashyantare 2022.
Mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, haratangira imikino yo kwishyura aho abakinnyi 11 batemerewe gukina kubera amakarita
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, ryatangaje urutonde ngarukakwezi rw’uko amakipe akurikiranye mu mupira w’amaguru, aho u Bubligi bukomeje kuyobora mu gihe u Rwanda rwatakaje umwanya umwe.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika rizwi nka BAL (Basketball Africa League).
Umukinnyi Kwizera Pierrot wari umaze iminsi ategerejwe muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove
Umukinnyi Hakim Ziyech w’imyaka 28 ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea, agakinira n’ikipe y’igihugu ya Maroc, yamaze gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kinini adahamagarwa kubera ibibazo yagiranye n’umutoza wayo, Vahid Halilhodzic wamushinje kubeshya.
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya Rayon Sports na Nyanza FC, urangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye Nyanza FC ibitego 4-0
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament ryari rimaze ukwezi kurenga rikinwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ingengabihe y’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’umupira w’amaguru
Mu gihe hasojwe imikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, twahisemo kubereka zimwe mu nyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda
Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Handball hatangiye irushanwa ry’Ubutwari, irushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe arimo Gicumbi HT yabonye itike ya 1/4
Ikipe ya Senegal hitabajwe penaliti itsinze Misiri, yegukana igikombe cya Afurika cyaberega muri Cameroun
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, nibwo hakinwaga umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mikino y’Igikombe cya Afurika, ni umukino wahuzaga ikipe ya Cameroun na Burkina Faso, wasojwe hitabajwe penaliti.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo hakinwa umukino wa nyuma hagati ya Senegal itagira igikombe na kimwe cya Afurika, na Misiri ifite ibikombe byinshi, hasozwa icya 2021 cyaberaga muri Cameroon, kuva tariki ya 9 Mutarama 2022.
Abakinnyi babiri bahoze bakinira Arsenal yo mu Bwongereza baraye bageze mu Rwanda, aho baje muri gahunda ya Visit Rwanda
Ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, nibwo habye umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, wahuje Cameroon na Burkina Faso mu gikombe cya Afurika 2021, aho uwo mwanya wegukanywe na Cameroon ariko biyigoye, nyuma yo gutsinda penaliti 5-3, kuko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, saa tatu z’ijoro, hategerejwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu urahuza Cameroon na Burkina Faso mu gikombe cya Afurika 2021 kiri kubera muri Cameroon, izo kipe zombi zikaba ari na zo zafunguye iryo rushanwa.
Ku wa Gatanu nibwo hasozwaga irushanwa ribanziriza shampiyona muri Basketball (Ferwaba Preseason Tournament), irushanwa ryegukanywe mu bagore n’ikipe ya REG naho mu bagabo ryegukanwa na APR, yaherukaga ikitwa igikombe mu 2011 itwara shampiyona.
Ikipe ya AS Muhanga yasinye amasezerano y’ubufatanye na Hotel Saint André&Lumina Kabgayi, aho bazakorana mu gihe kingana n’imyaka ibiri
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje imyanzuro mishya nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe na KNC, Etincelles ndetse na Kiyovu Sports
José Maria Bakero wabaye umukinnyi w’icyamamare wa Real Sociedad na FC Barcelona, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, mu ruzinduko rw’iminsi icyenda (9).
Mu mukino w’ikirarane wasozaga imikino ibanza ya shampiyona, APR FC itsindiye Rutsiro i Rubavu ibitego 2-0, isoza imikino ibanza ihaye intera amakipe ayikurikiye
Nyuma y’uko myugariro wo hagati wa APR FC, Karera Hassan, mu kwezi k’Ukuboza 2021 yerekeje mu gihugu cya Finland kubera impamvu z’umuryango, ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko kugeza ubu iminsi yahawe itari yarangira.
Ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, nibwo habaga umukino wa kabiri wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cya Afurika 2022, aho wasize Misiri isanze Senegal ku mukino wa nyuma uzaba ku ya 6 Gashyantare 2022.
Amakipe atatu azakina Tour du Rwanda 2022 yatangiye gukorera imyitozo mu mihanda izifashishwa, mu gihe habura iminsi 16 gusa ngo isiganwa ritangire
Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).
Guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robo ari zo zisifura imikino.