Uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza, ku nshuro ya mbere buzakoreshwa mu mikino yose 52 y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) kizabera muri Cameroon muri uku kwezi.
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 11, Bugesera FC itsinzemo imikino ibiri gusa, umutoza w’iyo kipe, Abdou Mbarushimana, avuga ko adafite igitutu cyo kubura akazi kuko shampiyona ikomeye.
Ikipe ya Guinea isoje imikino ya gicuti yakiniraga mu Rwanda itsinda Amavubi, mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Henry Muhire ari we munyamabanga mukuru mushya wa Ferwafa
Umunyarwanda Hitimana Thierry uheruka gutandukana n’ikipe ya Simba SC yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya KMC yo muri Tanzania
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryemeye kwisubira rikuraho ingingo yo gucumbikira abakinnyi mu myanzuro mishya yari yafashwe
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa igamije gushaka uburyo shampiyona yasubukurwa, Rayon Sports yanze umwanzuro w’uko amakipe akina abakinnyi bacumbikirwa hamwe
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ku mugabane w’i Burayi ryafunguye tariki 01 Mutarama 2022, ikipe ya Real Madrid yongeye gutangira urugendo rwo gushaka rutahizamu w’umufaransa Kylian Mbappé.
Umukinnyi Ilaix Moriba usigaye ukinira ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, ari mu bakinnyi b’ikipe ya Guinea Conakry baraye batsinzwe n’Amavubi ibitego 3-0
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" yatsinze Guinea yitegura igikombe cya Afurika
Ku wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya siporo yongeye gusohora amabwiriza agenga ibikorwa bya siporo mu Rwanda kubera ubwiyongere bwa Covid-19, aho imyitozo n’amarushanwa ku makipe byagaritswe iminsi 30.
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukuboza 2021, hasojwe imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona hakinwa imikino ibiri yari isigaye, aho AS Kigali yatsinze Mukura VS 2-1.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent, ku wa 29 Ukuboza 2021 yahamagaye abakinnyi 26 bagomba gukina imikino ibiri ya gicuti na Guinea mu ntangiriro za Mutarama 2022. Abakinnyi bahamagawe biganjemo amasura mashya akina imbere mu gihugu ndetse n’abakinnyi bashya.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa umunsi wa 11 wayo, ikipe ya APR FC yuzuriza imikino 46 idatsindwa kuri Espoir mu gihe Police FC yatsinze Gasogi United, Kiyovu Sports inganya na Bugesera FC.
Ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 habaye imikino itatu itangira imikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Imikino yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yakiniye mu rugo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, muri gahunda y’ikiganiro ‘Umusiportifu w’icyumweru, Kigali Today na KT Radio byahisemo kubagezaho ibigwi bya Pitso Mosimane, wakinye umupira w’amaguru akanawutoza mu makipe atandukanye.
Mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda itangira gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021, harimo uwo Gicumbi FC yakiramo Rayon Sports i Gicumbi.
Ni umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ariko utarakiniwe igihe, wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2021, APR FC yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-0 biyifasha kuzamuka ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona uhuza, APR FC na Gasogi United, utarakiniwe ku gihe kubera ko APR FC yari mu mikino mpuzamahanga, urabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021 saa cyenda.
Mu mikino itatu isoza umunsi wa cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yabaye ku wa Kane tariki 23 ukuboza 2021, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kuzuza umukino wa 8 idatsidwa, mu gihe AS Kigali ikomeje kubura intsinzi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, hakinwe imikino itanu ya mbere y’umunsi wa 10 wa shampiyona, yaranzwe no kongera kubona intsinzi kuri Rayon sports, APR Fc ikabura amanota na ho Etincelles ibona intsinzi yayo ya mbere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukoboza 2021 haratangira gukinwa imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022.
Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru, ko igikombe cya Afurika kizabera mu gihe cyagenwe, muri Mutarama umwaka utaha, ko nta mpamvu zizatuma gisubikwa.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Federasiyo ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryemeje ko umunya Senegal, Dr Cheikh Sarr, wari usanzwe ari umutoza w’amakipe y’igihugu ya basketball ko yamaze kongera amasezererano y’imyaka ibiri.
Umwongereza Chris Froome wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku magare, agiye kwitabira Tour du Rwanda 2022 hamwe n’ikipe ye ya Israel Start-Up Nation
Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe amarushanwa yari amaze igihe ahuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mikino itandukanye, akaba yari yateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe guteza imbere siporo mu bakozi (ARPST), iryo shyirahamwe rikaba rishimwa na Minisiteri ya Siporo kubera guteza imbere imikino.
Nsabimana Theoneste ni we munyamahirwe wa mbere watsindiye miliyoni muri tombola ya Inzozi Lotto, akaba yishimiye ko bigiye kumufasha mu burezi bw’abana be.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ahamya ko igihe kigeze ngo amarerero yigisha umupira, yubakirwe ubushobozi buha abana urubuga rwo gukuza impano zabo, kugira ngo bazavemo abakinnyi bafite icyo bimariye, bakimariye n’igihugu kandi bitwara neza no ku ruhando mpuzamahanga.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Ntara y’Amajyepfo hebereye umunsi wa Kabili w’irushanwa ryiswe ‘Forzza Volleyball Tournament 2021’ mu turere twa Gisagara na Huye, ikipe ya Gisagara VC ikaba ikomeje kuyobora iryo rushanwa.
Nyuma yo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil, AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa wari umaze iminsi asezeye muri iyi kipe nk’umutoza.