Tariki 20/06/2022 ni bwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryatangaje ko Henry Muhire wari Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe yahagaritswe mu nshingano ze kubera amakosa yakoze mu kazi.
Nyuma yo guhagarikwa kwe hakurikiyeho guhagarikwa kwa Nizeyimana Felix wari ushinzwe komisiyo y’amarushanwa, ndetse aza no gutabwa muri yombi aho ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri babinyujije ku rubuga rwa Twitter, FERWAFA yatangaje ko Muhire Henry yagarutse mu kazi ke nyuma yo gusoza iminsi (15) yari yahagaritswe.
Today, 05th July 2022, FERWAFA has reinstated Mr. Muhire Henri Brulart as General Secretary after the end of suspension period.
— Rwanda FA (@FERWAFA) July 5, 2022
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Arikose Mana dusenga ibyo mu Rwanda bizajya k’umurongo umwe ryari koko ubu umuntu ategeke abantu ibyo bakora nibarangiza bagarame kuri sima barya impungure undi ararya amafiriti koko uretse Excellence gusa we ufite igihugu mubiganza niwe washyira ferwafa k’umurongo p arikose uretse kumurenganya azakora byose koko kdi ashyiraho abo yizeye nyuma bakamutenguha ariko na Kafu ndabizi azabikora