Kwizera Olivier na Nizigiyimana Karim mu bakinnyi batazakomezanya na Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itazakomenya n’abakinnyi batandatu barimo umunyezamu Kwizera Oliver na Nizigiyimana Karim bakunda kwita Mackenzie wari umaze umwaka umwe ayigarutsemo.

Rayon Sports ibinyujije ku muyoboro wayo wa YouTube yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier warangije amasezerano ye atazakomezanya n’iyi kipe mu gihe kiri imbere ndetse na we ku giti cye mu kiganiro aheruka guha Kigali Today yavuze ko n’ubwo ari mu biganiro n’amakipe yo hanze ariko ko mu Rwanda no mu makipe yaganira na yo Rayon Sports itarimo.
Undi utazakomezanya na Rayon Sports ni myugariro Nizigiyimana Karim Mackenzie wari umaze umwaka umwe ayigarutsemo ndetse akanitwara neza ariko ubwo shampiyona yagendaga igana ku musozo nibwo byatangiye kuvugwa ko atazakomezanya na yo gusa we akavuga ko mu gihe bamwifuza yiteguye kongera amasezeramo.
Nyuma y’amezi atandatu bayikinira, Rayon Sports kandi yanatangaje ko itazakomenya n’abakinnyi barimo Ishimwe Kevin baguze mu isoko ryo mu kwezi kwa mbere 2022 nyuma y’uko yari yaratandukanye na Kiyovu Sports. Uyu musore kandi yajyanye na mugenzi we Bukuru Christophe bombi bahuriye ku kuba bari barigeze gukinira Rayon Sports. Bukuru Christophe yaguzwe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nyuma y’uko yari yaratandukanye na APR FC yari yaragiyemo n’ubundi avuye muri Rayon Sports.

Myugariro wo hagati Habimana Hussein bakunda kwita Eto’o na we ntabwo azakomeza gukinira ikipe ya Rayon Sports mu gihe kiri imbere. Uyu mugabo wageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2018 avuye mu ikipe ya Police FC agatwarana na yo shampiyona ya 2018-2019 na we yashimiwe ibyo yakoreye iyi kipe mu gihe cy’imyaka ine yari ayimazemo. Sekamana Maxime ni umukinnyi wa gatandatu Rayon Sports yatangaje ko batazakomenya na yo. Uyu musore yageze muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2019 ubwo yari amaze kwirukanwa na APR FC mu bakinnyi 16 yari yirukanye icyo gihe, ubu na we akaba yashimiwe ibyo yatanze mu myaka itatu yari amaranye na Rayon Sports.
Biteganyijwe ko hari abandi bakinnyi bazasezererwa muri Rayon Sports mu minsi iri imbere bitewe n’uko iyi kipe izakomeza kwitwara ku isoko ry’abakinnyi rizasozwa mbere y’uko shampiyona ya 2022-2023 itangira ku wa 19 Kanama 2022 nk’uko biteganyijwe.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|