Gymnase, Ibibuga bishya: Gicumbi mu ntumbero zo kongera kuba igicumbi cya Handball
AKarere ka Gicumbi katangiye urugendo rwo kongera kuba igicumbi cy’umukino wa Handball mu Rwanda, aho hatangiye ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino
Abanyamuryango b’ikipe ya Gicumbi Handball Club, bisunze akarere ka Gicumbi ngo babashe kugera ku ntego zo kongera kugira aka karere igicumbi cy’umukino wa Handball nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Kongera kuba igicumbi cya Handball, ahatangiriye uyu mukino
Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na TTC Byumba yo mu karere ka Gicumbi biza kuba umuco muri ako karere uhereye mu bigo by’amashuri abanza, mu mashuri makuru nka GS de La Salle n’ibindi.

Batangiye gutegura abakiri bato bahereye ku bana
Nk’uko babishyize mu ntego z’iyi kipe ubwo abanyamuryango bongeraga kubyutsa iyi kipe, bihaye intego ko iyi kipe mu myaka itatu iri imbere izajya ikinisha abakinnyi bazamuriwe mu karere ka Gicumbi ku kigero cya 80%.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko muri iyi minsi bari mu mishinga yo kuzamura impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye irimo na Handball, ndetse no mu ngengo y’imari itaha byamaze gushyirwamo
Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha twateganyije izakemura ibibazo byari bihari ku buryo aramutse akoreshejwe neza yageze ikipe aheza.”


Yakomeje agira ati “Nka Handball hari ibibuga turi kubaka tukaba tunashishikariza abaturage aho bari, mu nzego z’ubuyobozi mu tugari, mu mirenge ko hajyaho n’ibindi no mu yindi mikino nka Volleyball na Basketball kugira ngo abana n’impano zizabone uko zigaragara, hari abatoza bashyizweho mu mikino itandukanye bazajya bafasha abo bana kugaragaza impano zabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yadutangarije ko kandi ubu bagiye gutangira kubaka ikibuga mu mujyi wa Gicumbi kizajya gikinirwaho imikino nka Handball, Basketball na Volleyball kikazaba ari ikibuga gifite amatara ku buryo bashobora kuzajya bakina nijoro, kikaba byibura mu mpera z’uyu mwaka kizaba cyarabonetse.
Yadutangarije kandi ko hari undi mushinga urambuye ukiri gushakirwa ingengo y’imari wo kubaka inzu y’imikino “Gymnase” izajya nayo iberamo imikino y’amaboko ndetse n’imikino y’abafite ubumuga dore ko aka karere kanafite iyo kipe kandi ishyigikiwe.

Perezida ya Gicumbi Handball Team Dr Kurujyibwami Celestin, atubwira ko ubu batangiye gukorana n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo kuzamura impano muri uyu mukino.
“Icyo dushaka ni ukugira ngo iyi kipe yatangiye muri za 1981, turashaka ko ikipe ikomeza kugenda imbere kandi abakinnyi bakazaba ari abaturuka mu mpande zose z’akarere ka Gicumbi, kugira ngo ya ngengo y’imari dukoresha duhamagaza abakinnyi dukura mu makipe akomeye no hanze y’u Rwanda zigabanuke”

“Ubu dufite umushinga muremure wo kuvuga ngo amakipe yacu yo mashuri ahagaze ate, ari yo mpamvu twashyizeho itsinda ry’abatoza tunariha inshingano z’uko mu myaka ibiri bazaba batwereka irerero rifatika tuzajya dukuramo abakinnyi ba Gicumbi nkuru”
Umutoza Mudaharishema Sylvestre wahawe inshingano zo gutoza Gicumbi HT ndetse no gushakisha impano mu bice bitandukanye, yatubwiye kugeza ubu yanatangiye gukina imikino ya gicuti igamije gushakisha impano mu bigo birimo GS de la Salle, Bisika, Mugina n’ahandi.




Kuva Gicumbi HT yakongera kwiyubaka ikagura n’abakinnyi bakomeye, imaze kwegukana ibikombe bibiri harimo Igikombe cy’Intwari ndetse n’cyo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, byo se baykiniwe uyu mwaka.
Ohereza igitekerezo
|
Twiyrmeje kuzzlura impano z’abana baton.
Ibyishimo birahenda, GHT izaduhanagura amarira twahoraha turira kubera gutsindwa muri FOOT.
Nibaze dufatanye kumenyrkanisha Ubukungu twifitemo muri hand ball.
Imana ibibafashemo.
Gicumbi ni iyacu twiyemeje kuyizamura duhereye ku mpano z’abana bakiri bato
Muge musura ibigo by’amashuri kuko harabana benshi bafite impano yo gukina uwo mukino (handball)