Kuri uyu wa Kane tariki 14/07/2022, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yakiriye abakinnyi b’abanyarwanda bakina mu Bubiligi n’imiryango yabo muri gahunda yo kumenya no gushishikariza abanyarwanda bakina hanze gukinira ikipe y’igihugu “Amavubi”

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, batangaje ko abo bakinnyi ari uwitwa Luca Steppe w’imyaka 18 ukinira KVK Ninove , Darryl Nganji Nkulikiyimana w’imyaka 17 ukinira FCV Dender na Aboul Kelly w’imyaka 22 ukinira Rupel Boom F.C.



Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize hatangiye gahunda yo gushakisha ndetse no guhura n’abanyarwanda baba bakina umupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi ngo baze gutanga umusanzu mu ikipe y’igihugu.
Uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa @FERWAFA yakiriye abakinnyi b'abanyarwanda bakina mu Bubiligi n'imiryango yabo muri gahunda ikomeje yo kumenya no gushishikariza abanyarwanda bakina hanze gukinira @AmavubiStars pic.twitter.com/MAvkCJ5Yue
— Rwanda FA (@FERWAFA) July 14, 2022
National Football League
Ohereza igitekerezo
|