Ikirangirire mu isiganwa ry’amagare Chris Froome ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa kane aho aje gusiganwa muri Tour du Rwanda 2023.
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball y’abagore yatangiye itsindwa na Sudani y’Amajyepfo mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cya Afurika “FIBA WOMEN’S AFROBASKET 2023 ”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ibisubizo by’ibanze ryahawe ku kwemerwa kwakira imikino kwa Sitade mpuzamahanga ya Huye bitanga ikizere cyo kuba yakwakira umukino w’Amavubi na Benin.
Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” rigomba gutangira kuri iki Cyumweru rizitabirwa n’ibihangange birimo Chris Froome wegukanye Tour de France
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Basketball Africa League kuri uyu wa mbere bwatangaje amakipe 12 agabanyije mu matsinda abiri aho ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC yisanze mu itsinda rizakinira muri Senegal.
Guverinoma y’u Rwanda, irateganya kuzaba ifite Stade mpuzamahanga zigera kuri eshanu mu myaka itanu iri imbere, ni ukuvuga bitarenze 2028, nk’uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo.
Ku wa 13 Gashyantare 2023, ikipe ya Sunrise FC yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Seninga Innocent n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert kubera umusaruro muke.
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Ojera Joackiam avuga ko yakunze abakunzi b’iyi kipe atari yamaramo n’ukwezi kumwe ndetse ko yifuza kubitura abahesha igikombe.
Kuri iki Cyumweru kuri Stade mpuzamahanga ya Huye yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka ine Rayon Sports idatsinda APR FC iyitsinda 1-0 mu mukino w’umuns wa 19 wa shampiyona.
Ku bufatanye n’Inshyirahamwe rya Basketball muri Amerika, ishami rya Afurika (NBA Africa) ndetse n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), bafunguye inzu y’imikino nshya iri mu ishuri rya Lycée de Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Kiyovu Sports izakina umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona na Rwamagana City idafite abafana kuri stade Muhanga ndetse na bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.
Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ya kabiri itangaje ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2023, aho yatangaje ko ari impamvu zitabaturutseho
Umutoza Jorge Paixao watoje Rayon Sports avuga ko iyi kipe izongera gufatirwa ibihano mu gihe yarenza tariki 14 Gashyantare 2023 itamwishyuye ariko yo ikavuga ko mu bujurire yatanze yahawe iminsi 45 kugira ngo hasohoke imyanzuro.
Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya CD Trofense yakiniraga muri Portugal, myugariro w’Umunyarwanda Mutsinzi Ange yasinyiye ikipe ya FK Jerv yo muri Norvège.
Umunyarwanda Sibomana Patrick wakiniraga Police FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Ferroviário da Beira yo muri Mozambique
Ikipe ya Gicumbi mu bagabo ndetse n’iya Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye igikombe cy’Intwari cyakinwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yikuye mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2023, ikaba ari na yo iheruka kwegukana iri rushanwa. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Kankindi Alida Lize uri kuvugira ikipe ya AS Kigali ubu yavuze ko bavuye mu gikombe cy’Amahoro kugira ngo bashyire imbaraga muri shampiyona barushwamo (…)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Muhanga, Rayon Sports yuzuza imyaka ine itazi uko gutsinda Kiyovu Sports bimera.
Kuri uyu wa Gatandatu hakomeje umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho APR FC yatsinze Sunrise,AS Kigali itsindirwa i Bugesera na Police FC.
Ikipe ya Gasogi United ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo nyuma yo gutsinda Gorilla ibitego 2-1
Umunya-Misiri Adel Ahmed ugiye kuba umutoza mushya w’ikipe ya Musanze FC yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.
Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball yinjiye mu mwiherero w’iminsi 10 mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu marushanwa y’akarere ka gatanu yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (FIBA women’s AfroBasket).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare mu Rwanda mu mukino wa Sitting Volleyball hateganyijwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda
Mu mukino usoza irushanwa ryahuzaga inzego za gisirikare wabaye kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’abasirikare barinda umukuru w’igihugu yegukanye igikombe itsinze Special Operations Force
Kuri uyu wa kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizatangira gukora igenzura ryasabwe na CAF kugira ngo hemezwe niba Stade Huye yakwakira imikino mpuzamahanga.
Mu gihe hitegurwa gusubukurwa imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023,u Rwanda rwongeye kugaragara mu bihugu 23 bidafite stade yujuje ibisabwa ngo yakire imikino mpuzamahanga.
Imikino ihuza inzego za gisirikare zitandukanye yari imaze iminsi iba, yasojwe urwego rw’abasirikare barinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ari bo begukanye igikombe.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague wagurishijwe muri Sandvikens yo muri Suède azayerekezamo nyuma y’umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kahanishije ikipe ya Kiyovu Sports gukina umunsi umwe wa shampiyona nta bafana bashinjwa imyitwarire mibi