Guhera mu ntangiriro za Werurwe umwaka utaha, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Basketball ku mugabane wa Afurika, rizwi nka Basketball Africa League (BAL) rirongera gukinwa ku nshuro yaryo ya 3.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yaraye isezerewe muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2022, itsinzwe n’u Bufaransa ariko iburusha, mu mukino wabaye ku wa 14 Ukuboza 2022.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ya Rayon Sports ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, iyo kipe yasinyanye amasezerano n’umuterankunga mushya, ari we ‘RNIT Iterambere Fund’.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuzabaha abasifuzi beza ku mukino uzabahuza na APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Rayon Sports yashyikirijwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru, yubakiwe n’umuterankunga wayo SKOL.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikipe ya Musanze FC yatangaje ko yatadukanye na Nshimiyimana Maurice wari umaze umwaka ari umutoza wayo wungirije, ugiye gukomeza amasomo y’ubutoza.
Ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC na Rutsiro FC ni yo yasoje umunsi 13 wa shampiyona mu mukino APR FC yatsindiyemo Rutsiro FC i Rubavu ibitego 2-0. Ni umukino ikipe ya APR FC yinjiyemo hakiri kare kurusha ikipe ya Rutsiro FC kuko yatangiye gusatira izamu ryayo kuva umukino ugitangira. Mbere y’uko igice (…)
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC yakiriye Rayon Sports kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 3-2.
Ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 hakinwe imikino ibiri y’umunsi wa 13 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Marine FC ikomeza kugorwa no kubona intsinzi.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi nyuma yo gutsinda Portugal 1-0.
Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya Mozambique.
Ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022 hatangiye imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 yasize Argentine na Croatia zizahurira muri 1/2.
Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare iri muri cumi n’eshanu (15) zizitabira irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya ‘La Tropicale Amissa Bongo’ muri Gabon.
Abakinnyi bagera ku ijana babigize umwuga ni bo bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya Tennis "Rwanda Open 2022", rizatangira mu cyumweru gitaha muri IPRC Kicukiro
Irushanwa CIMEGOLF 2022 ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club, ubwo ryasozwaga, abatsinze bahawe ibihembo, hanashimirwa abakiliya.
Ikipe ya Rayon Sports kuri stade ya Kigali yatsinze Gorilla FC 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 7 wa shampiyona wabaye tariki 07 Ukuboza 2022, ishimangira umwanya wa mbere.
Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.
Ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2022 nyuma yo gutsinda Espagne kuri penaliti 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu ya Maroc yagaragajemo kwihagararaho igihe kinini yugarira neza kuko Espagne ariyo yihariye umupira cyane ariko uburyo ibonye nabwo butabaye bwinshi ntibubyaze umusaruro.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko wari umutoza mukuru Alain Andre Landeut yahinduriwe inshingano agirwa umuyobozi ushinzwe imikino.
I Kigali habereye imikino yo gusoza agace ka gatanu muri shampiyona ya Volleyball aho kegukanywe n’amakipe ya REG VC mu bagabo naho mu bagore ikipe ya APR yongera kuyobora abandi.
Afurika yose ihanze amaso amakipe ya Senegal na Maroc ko yakora ibitangaza akaba yakwitwara neza mu mikino iri imbere mu gikombe cy’Isi cya 2022 kirimo kubera muri Qatar, kuko ari yo makipe ya Afurika asigaye muri iryo rushanwa nyuma y’uko ikipe y’Igihugu ya Ghana n’iya Cameroon zitashye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022 mu Rwanda habaye imikino itatu ya shampiyona aho uwari uterejwe na benshi ari uwa AS Kigali yatsinze Kiyovu Sports ibitego 4-2 kuri stade ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza 2022, ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali, APR FC yuzuza imikino itatu idatsinda.
Ikipe ya Mukura VS yanyagiye Marine FC 6-0 iyisanze iwayo mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2022.
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yakoze amateka yo kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi iyoboye itsinda rya gatandatu. Maroc yageze kuri aya mateka nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Canada ibitego 2-1 bari bahuriye mu itsinda rya gatanu.
Ikipe ya Kiyovu Sports irifuza rutahizamu wa Mukura VS usatira anyuze ku ruhande Aboubakar Djibrine uri gusoza amasezerano. Aya makuru yahamijwe na Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal aganira n’igitazamakuri cyiyi kipe aho yavuze ko mu bakinnyi bazongera mu kwezi mbere harimo na Djibrine.
Ubuzima bw’umukinnyi Nduwayo Valeur wa Musanze FC bwatangiye kumera neza. Ni nyuma y’uko agize ikibazo mu mukino iyo kipe yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0 kuri sitade Ubworoherane tariki 27 Ukwakira 2022.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, abakinnyi n’abakunzi ba Golf muri Kigali bateguriwe irushanwa CIMEGOLF, ryateguwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’. Iri rushanwa rizahuza abakinnyi barenga 250 ku kibuga cya Golf cya Kigali gifite imyobo 18, bahatanira ibihembo bitandukanye.
Umuryango wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by’umwihariko binyuze mu mikino "Special Olympics" urishimira ko kuri ubu abafite ubumuga bwo mu mutwe bahabwa agaciro mu bandi.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikimo y’umunsi wa 11 wa shampiyona aho amakipe akomeye yose nta nimwe yabonye intsinzi.