Umunyamakuru Gatera Edmond yagizwe Umuvugizi wa Mukura VS

Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.

Gatera Edmond
Gatera Edmond

Mu butumwa bumuha ikaze, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugeneye banditse bati “Twishimiye kubamenyesha ko Bwana Gatera Edmond ari Umuvugizi wacu n’umukozi ushinzwe Itumanaho”.

Uyu Gatera Edmond ni umunyamakuru ubimazemo igihe, aho akorera Radio Huye ihereye na yo mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Akora mu biganiro by’imikino kuri Radio Huye, gusa akunze no kumvikana mu byegeranyo bigufi by’amakuru ya siporo kuri Radio Rwanda, ndetse no kogeza imikino yabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club.

Mukura VS isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ndetse yanegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro giheruka itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa.

Itanze akazi kuri uyu mwanya mu gihe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ikinira ku butaka bw’u Rwanda. Ibi birori bizaba ku itariki ya 5 Kanama 2023, biteganyijwe ko bizabanzirizwa n’umukino wa gicuti uzayihuza na Geita Gold FC yo mu gihugu cya Tanzania.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka