Kiyovu Sports yerekanye abakinnyi bashya, Perezida ahiga kongera gutigisa Umujyi
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje bamwe mu bakinnyi bashya yaguze, Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal yongera kuvuga ko bazahatana nk’uko bisanzwe.
Ku cyicaro cy’ikipe ya Kiyovu Sports Kicukiro-Sonatubes herekaniwe abakinnyi barindwi barimo batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda. Umuhango wo kuberekana wayobowe na Mvukiyehe Juvenal, Perezida wa Kiyovu Sports Company LTD ari na yo ifite mu nshingano ikipe. Ni mu gihe i Burundi Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana François Regis yari yagiye gusinyisha Richard Bazombwa Kirongozi.


Abakinnyi berekaniwe ku cyicaro cya Kiyovu Sports barimo myugariro Kazindu Bahati Guy wavuye muri Gasogi United, uyu myugariro ukina yugarira hagati mu bwugarizi yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri. Undi mukinnyi werekanywe ni uwitwa Jeremy Basiluwa ukomoka muri RDC ukina asatira anyuze ku ruhande. Uyu mukinnyi na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ari umukinnyi w’iyi kipe.

Uretse uyu mukinnyi usatira anyuze ku ruhande, Kiyovu Sports yanerekanye rutahizamu nomero icyenda ukomoka mu gihugu cya Angola witwa Afonso Sebastião Cabungula bakunda kwita Fofo. Iyi kipe ivuga ko ari mu bazabafasha gutsinda ibitego byinshi byabafasha nyuma y’uko batwawe igikombe cya shampiyona kubera kugira ibitego bicye mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 akaba na we yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Undi rutahizamu werekanywe ni Umunya-Liberia Obediah Freeman na we wasinyishijwe amasezerano y’imyaka itatu akinira Kiyovu Sports. Uyu mukinnyi muri shampiyona ya Liberia 2022-2023 yatsinze ibitego 16 atanga imipira yavuyemo ibitego umunani mu mikino 23 yakinnye muri rusange, bivuze ko yagize uruhare mu bitego 24. Kalumba Brian ukomoka mu gihugu cya Uganda ni undi mukinnyi ukina asatira werekanywe na Kiyovu Sports. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande yasinye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu 2026.

Muri iki gihugu cya Uganda iyi kipe mu bakinnyi yerekanye harimo batatu yahakuye barimo n’umukinnyi muto cyane witwa Mulumba Souleyman ufite imyaka 17 y’amavuko. Uyu musore akina hagati asatira nka nomero icumi bazwiho kuyobora umukino. Mulumba yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ariko ishobora kugera ku myaka itanu agikinira iyi kipe. Uyu yiyongeraho umunyezamu uzaba ari uwa mbere wa Kiyovu Sports 2023-2024 Emmanuel Kalyowa na we wasinye amasezerano y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2026.

Aba bakinnyi berekaniwe i Kigali biyongeraho Umurundi Richard Bazombwa Kirongozi ukina asatira anyuze ku ruhande wasinye amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2025 ariko akaba yasinyiye mu gihugu cy’u Burundi. Uyu ni umukinnyi wari wabanje kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sports ko azayerekezamo. Umunyarwanda Niyonzima Olivier Seif ni undi mukinnyi wari wasinye ku wa Mbere w’iki cyumweru nimugoroba asinyishijwe na Perezida w’umuryango wa Kiyovu Sports Ndorimana François Regis. Ibi bintu ntibyavuzweho rumwe ariko Mvukiyehe Juvenal akaba yavuze ko nta kibazo kirimo ko buri wese yasinyisha umukinnyi kuko bakorera hamwe.
Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko Umujyi wagombye kuba waratitiye kuko mu makipe bazahangana nta kipe yaguze neza kubarusha.
Yagize ati “Umujyi wagombye kuba watitiye ukurikije amazina ,ntabwo ari abakinnyi bo hasi. Wambwiye ko ba mukeba bari kwiyubaka ariko ngereranyiriza muri bo uwazanye rutahizamu nk’aba babiri maze kubereka hano! Niba ntawe rero nimutegereze n’abandi bazaza batatu. Abakinnyi twazanye tubafitiye icyizere kandi nkeka ko tuzaba turi ikipe ifite abakinnyi bakomeye hano muri shampiyona.”

Kiyovu Sports irateganya kuzakoresha abakinnyi 27 mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 barimo abanyamahanga 12 n’Abanyarwanda 15, iyi kipe irateganya ko ishobora gutangira umwiherero w’ibyumweru bibiri kuri uyu wa Kane. Uwo mwiherero ishobora kuwukorera mu Ntara y’Iburasirazuba cyangwa mu gihe byakwanga ikaguma mu Mujyi wa Kigali kuko yanatekereje i Rubavu ariko kubera amakipe menshi ari yo ntibyashoboka.
Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|