
Ni imyambaro iyi kipe izajya ikanana yakiriye imikino yayo, yatangajwe yambawe n’abakobwa batandukanye ariko biyongeraho abaminnyi barimo myugariro Mitima Isaac, ndetse n’umukinnyi mushya Nsabimana Aimable.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buheruka gutangaza ko kuva muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024, abafana bazajya bambara imyenda imeze kimwe n’iyo abakinnyi bambaye, bityo ikaba ari imyenda izacuruzwa. Uwifuza kugura uyu mwambaro, kurangura ni ibihumbi 15Frw mu gihe umuguzi wa nyuma azajya awugura ku bihumbi 18Frw.

Imyenda yo mu rugo yiganjemo ibara ry’ubururu cyane n’umweru mucye, mu gihe umwambaro izajya yambara yasohotse wo wiganjemo umweru mwishi n’ubururu buke.
Umwambaro wa gatatu iyi kipe ishobora gukoresha igihe bibaye ngombwa, wo ni uruvange rw’ibara ry’ubururu n’umweru.








Ohereza igitekerezo
|
ABED YASINYIYE IYIHE EKIPE?
Muntara batibwire Aho twagurira imyenda yabafana mukarere ka musanze