
Ni umukino Rayon Sports yatangiye itabonana neza, ahubwo Vital’o FC yiharira guhererekanya umupira neza. Ku munota wa 11 Jonathan Ifunga Ifasso yashatse kwinjirana umupira mu rubuga rw’amahina ariko ukorwa na myugariro wa Vital’O FC ku murongo w’urubuga rw’amahina. Umusifuzi yahise atanga kufura ariko iterwa nabi na Mbirizi Eric.
Ku ruhande rwa Vital’O FC yihariye cyane igice cya mbe, abakinnyi barimo Ndayisenga, Irakoze Amissi Leon, Mpitabakana Aristote, Nimbona Kessy Jordan bari mu bigaragaje cyane. Ku munota wa 38 Harerimana Amissi yahinduye umupira maze ufatwa na Ndayisenga Eliphaz, wahise atera ishoti adahagaritse, umupira ujya ku ruhande rw’izamu rya Simon Tamale.
Nyuma y’umunota umwe gusa ku wa 39, Serumoho Ally yahinduriye umupira ku ruhande rw’iburyo maze Rudasingwa Prince asumba ba myugariro ba Vital’O FC atsinda igitego cya mbere. Vital’O FC ariko ntabwo yemeye ko bajya kuruhuka batsinzwe, kuko ku munota wa 44 Aristote Mpitabakama yishyuye igitego igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo Iraguha Hadji, Rudasingwa Prince na Nsabimana Aimable, hinjiramo Musa Essenu, Aruna Majaliwa, Youssef Rharb na Ojera Joackiam. Iki gice yagikinnye bitandukanye n’uko yakinnye icya mbere nubwo nanone itarushije Vital’O FC cyane, ariko abakinnyi nka Aruna Majaliwa ndetse na Youssef Rharb bari mu bigaragaje cyane.
Ku munota wa 52 Rwatubyaye Abdoul yakoze ikosa ryashoboraga kuvamo igitego, atakaza umupira ariko Aruna Majaliwa aramutabara. Ikosa ryavuye kuri myugariro rijya ku munyezamu Simon Tamale ku munota wa 54, ubwo yatangaga nabi umupira n’ikirenge maze Leon Amissi ahita arikosora amutsinda igitego cya kabiri cya Vital’O FC.
Youssef Rharb wari urimo gushimisha amaso y’abari bitabiriye uyu mukino, ku munota wa 60 yahawe umupira na Ojera Joackiam yahise awuha neza Mussa Essenu atsinda igitego cyo kwishyura. Umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu bihe bitandukanye akuramo Jonathan Ifunga Ifasso utigaragaje, Rwatubyaye Abdoul, Bugingo Hakim, Serumogo Ally, Ndekwe Felix n’umunyezamu Simon Tamale, ashyiramo Kanamugire Roger, Mitima Isaac, Tuyisenge Arsene, Mucyo Didier, Iradukunda Pascal n’umunyezamu Hategekimana Bonheur.

Aba bakinnyi bagerageje gukora ibishoboka byose ngo babone igitego cy’intsinzi, ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2. Nyuma y’umukino abafana ba Rayon Sports bashimiye ikipe yabo, ndetse banarenzaho guhamagara na Vital’O FC nayo barayishimira ku bw’umupira mwiza yerekanye.
Ku wa 5 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports ifite umukino wa gicuti izakina ku munsi w’Igikundiro.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga: Simon Tamale, Serumogo Ally, Bugingo Hakim, Rwatubyaye Abdul (c), Nsabimana Aimable, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Iraguha Hadji, Ifunga Ifasso Jonathan na Rudasingwa Prince.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon ndayikunda ariko yantengushye