Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’abagore ikomeje imyitozo mbere yo kwerekeza muri Cameroon (AMAFOTO)
Kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 25 Kanama 2023, ikipe yigihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball izitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.
Ikipe y’igihugu ubu yujuje icyumweru kimwe n’igice mu mwiherero aho ikomeje imyitozo mu buryo butandukanye ibafasha kwitegura iyi mikino u Rwanda rutabashije gusoza ubwo iheruka kubera i Kigali muri 2021.

Mu bakinnyi 28 batangiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu PAULO DE TARSO MILAGRESS, ubu yatangiye kubagabanya kugira ngo asigaze umubare wemewe kwitabira igikombe cya Afurika.


Ikipe y’igihugu ikora imyitozo kabiri ku munsi aho mu masaha y’igitondo bakora imyitozo y’imbaraga no gukomeza umubiri naho mu masaha y’umugoroba abakinnyi bakajya gukomeza imyitozo yo ku mupira.


Biteganyijwe ko igikombe cya Afurika cy’abagore kizatangira tariki ya 14-25 Kanama mu mujyi wa Yaoundé gusa ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo ikazahaguruka tariki ya 09 Kanama mu rwego rwo kugerayo kare bakabona n’umwanya wo gukina imikino ya gicuti.

Ntabwo ari ikipe y’abagore gusa iri mu myitozo ahubwo n’ikipe y’abagabo nayo ikomeje imyitozo, ariko bo baracyakora bataha kuko irushanwa ryabo rizatangira tariki ya 01/09 kugera 15/09/2023.
Imyitozo y’abagabo nayo irimo gukorwa mu bice bibiri aho ku masaha y’igitondo nabo bakora imyitozo y’imbaraga naho ku masaha y’umugoroba bagakora imyitozo yo ku mupira.

Imyitozo yose ibera Kimisagara mu nyubako y’imikino yo mu nzu.
Ohereza igitekerezo
|