Shampiyona ya 2023-2024 izatangira Gasogi United yakira Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri shampiyona ya 2023-2024.
Ni shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023, gahunda yashyizwe hanze na FERWAFA igaragaza ko ku munsi wa mbere ikipe ya Rayon Sports izakirwa na Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa moya z’ijoro.

Iyi gahunda igaragaza ko ikipe ya APR FC ku munsi wa mbere izatangira isura Marine FC kuri stade Umuganda, gusa uyu mukino ushobora kutazaba kuri uwo munsi, kubera ko APR FC izaba iri mu mikino nyafurika.
Kuri uyu munsi wa mbere kandi Kiyovu Sports yabaye iya kabiri umwaka ushize izakira Muhazi United FC (yahoze ari Rwamagana City) ku itariki 20 Kanama 2023 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uteganyijwe ku munsi wa cyenda wa shampiyona, hazaba ari tariki 29 Ukwakira 2023 wakirwe na APR FC kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda.
Gahunda y’umunsi wa mbere wa shampiyona ya 2023-2024 muri rusange:
Gasogi Utd vs Rayon Sports
Etoile de l’Est vs Musanze FC
Amagaju FC vs Mukura VS
Kiyovu Sports x Muhazi United FC
Etincelles FC vs Gorilla FC
Police FC vs Sunrise FC
AS Kigali vs Bugesera FC
Marine FC vs APR FC
Imikino 15 ya mbere ya shampiyona izasozwa tariki 10 Ukuboza 2023.
Gahunda y’uko amakipe azahura:



National Football League
Ohereza igitekerezo
|