Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, ntiyatangiye neza imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Pakistani ku kinyuranyo cya Wickets 8.
Mukura VS yahanishijwe kutagura abakinnyi bashya na miliyoni 11,300,000Frw kubera gutandukana bidakurikije amategeko na Opoku Mensah wayikiniye, irimo kuganira na we nanone ngo abe yagabanya amafaranga ku bwumvikane.
Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wari umaze iminsi nta kipe afite yasinye mu ikipe ya Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushakisha rutahizamu iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakiniye Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Mu mukino wa Gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abapadiri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’iy’aba Diyosezi Gatolika ya Muyinga mu Burundi, warangiye Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinde 5-0.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Ngoma hasozwaga agace ka karindwi ka shampiyona ya volleyball (Phase VII) aho mu bagabo kegukanywe na REG naho mu bagore kegukanwa na APR.
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryari rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, ryasojwe ikipe ya Policce HC mu bagabo, na Kiziguro HC mu bakobwa ari zo zegukanye ibikombe
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano
Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.
Hirya no hino mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, habereye umuhango wo gutangiza amarushanwa Umurenge Kagame Cup, aho amakipe ahatana mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri (Atletisme), sitball n’umukino wo gusiganwa ku magare.
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu hatangiye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga, aho amakipe azakina imikino ya nyuma yamaze kumenyekana
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Twizerimama Onesme, kubera imyitwarire mibi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kuzakirira imikino ya shampiyona kuri stade y’aka karere.
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavuze ko bari bakeneye rutahizamu nomero 9 kurusha uko barikuzana Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku ruhande cyangwa hagati.
Mu gihe amakipe akinira kuri Stade ya Kigali yafunzwe asabwa gutanga aho azakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona,ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze gutanga ubusabe mu karere ka Muhanga ngo abe ari ho zizakinira.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Ikirangirire muri ruhago Pelé witabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 yavuze ko igikombe cy’Isi cya mbere yatwaye mu 1958 yari yaragisezeranyije se mu 1950 afite imyaka icumi.
Shampiyona ya 2023 mu mukino wa Basketball mu Rwanda izatangira tariki ya 13 Mutarama uyu mwaka.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya.
Nyuma y’iminsi itatu ageze mu Rwanda, Héritier Luvumbu yamaze gusinya amasezerano yo gukinira Rayon Sports amezi atandatu
2022, ni umwaka umukino wa Handball na Cricket batwaye ibikombe ku rwego mpuzamahanga, naho Beach Volleyball bakora amateka mu Bwongereza
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Mu isiganwa Royal Nyanza Race ryabereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu, Mugisha Moise yongeye kuba uwa mbere
Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko.
Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho (…)
Umunye-Congo Hertier Luvumbu wari utegerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2022.
Umwaka wa 2022 usojwe umunyarwandakazi Salma Mukansanga ari rimwe mu mazina yavuzwe ku isi yose nyuma yo gukora amateka yo gusifura amarushanwa arimo igikombe cy’isi