Nta baruwa ya Carlos Alós turakira - Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS
Hashize iminsi hatutumba umwuka n’amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi Stars’, Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer, yaba yarasabye gusesa amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’amezi atatu gusa yongereye imyaka ibiri, ariko Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ikavuga ko irabona ibaruwa ye.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa kabiri, mu muhango wo guha ikaze irushanwa rya Ironman 70.3 rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yaje no kubazwa kuri ibi bivugwa by’isezera ry’umutoza w’ikipe y’Igihugu, maze avuga ko nta baruwa isezera cyangwa isaba gusesa amasezerano ya Carlos Alós Ferrer barabona.
Ati “Nta baruwa ye turakira, ikindi niba mwibuka neza mu kwezi kwa gatatu mbere yuko dukina na Benin, amasezerano ye yari yarangiye ariko turayongera mu gihe kingana n’imyaka 2, mu masezerano twagiranye harimo intego, ibyo yavuze mu magambo y’Icyongereza (Target), aho buri ruhande ruba rufite ibyo rusabwa”.
Akomeza agira ati “Urumva rero tumaze amezi macye turi mu masezerano, hari umusaruro twabonye yego utari mwiza, ariko hari n’ibindi bigikorwa dufite muri gahunda yacu ku bufatanye n’urwego rureberera umupira mu Rwanda (FERWAFA), aho dukomeje kurebera hamwe icyateza umupira w’amaguru imbere, dutegura duhereye mu batoya, mu byiciro binyuranye, mu marerero ndetse no kubasanga ku mashuri kugeza tugeze ku ikipe nkuru. Naho kujgeza ubu twe nta baruwa turabona.”
Yongeyeho ko kugira ngo umutoza abe yasezererwa atari ibintu bipfa gukorwa gutyo, ahubwo avuga ko hari ikipe yicara yaba iya federasiyo byaba ngombwa bakaba bafatanya n’abashinzwe iterambere rya siporo, muri Minisiteri ya Siporo.
Avuga ko hari abo bireba ari na bo basesengura umusaruro w’ikipe y’Igihugu, rero ngo amasezerano y’umutoza aracyahari kandi arakomeje.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 47, atoza Amavubi guhera muri Werurwe 2022, aho yari yabanje guhabwa amasezerano y’umwaka umwe kuri ubu bikaba bivugwa ko yaba yaramaze gusaba FERWAFA ko yasesa amasezerano, ku mpamvu ze bwite nubwo hari andi makuru avuga ko yabonye akazi ahandi.

Uyu mugabo wibereye iwabo mu biruhuko mu gihugu cya Esipanye, mu mikino 12 yatojemo ikipe y’Igihugu, yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y’amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y’amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.
Aharutse kandi gusezererwa na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023, ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|