Kylian Mbappé ashobora kuba uwa mbere uguzwe amafaranga menshi

Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite irifuza kugura Kylian Mbappé kuri Miliyoni 300 z’Amayero (abarirwa muri Miliyari 391 z’Amafaranga y’u Rwanda).

Kylian Mbappé
Kylian Mbappé

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saoudite yamaze koherereza ikipe ya Paris Saint-Germain, inyandiko igaragaza ko ishaka kugura rutahizamu wayo Kylian Mbappé.

Iyo kipe yo muri Arabia Saoudite ishaka kugura Kylian Mbappé kuri Miliyoni 300 z’Amayero ( ni ukuvuga hafi Miliyari 391 z’Amafaranga y’u Rwanda), hanyuma mu gihe azaba atangiye kuyikinira, ikazajya imuhemba Miliyoni 700 z’Amayero ku mwaka.

BBC yanditse ko uwo azaba ari we mukinnyi uciye agahigo ku Isi mu kugurwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru, kuko ubu uwari ufite agahigo ko kuba yaraguzwe amafaranga menshi ni Neymar, waguzwe miliyoni 200 z’amapawundi ubwo yajyaga muri PSG avuye muri Barcelona mu mwaka wa 2017.

Kylian Mbappé, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa w’imyaka 24, usigaje umwaka umwe kugira ngo amasezerano ye muri Paris Saint-Germain arangire, yanze gusinya amasezerano yo kongera igihe cyo gukinira iyo kipe ifite igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa.

Ubu PSG yaramusize mu bakinnyi yajyanye mu Buyapani mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.

Ikipe ya PSG ivuga ko ishaka kugurisha Mbappé ubu, aho kugira ngo izabone aviyamo ku buntu (nta kiguzi) ku mpeshyi y’umwaka utaha.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu,Mbappe,Messi na Ronaldo,bahembwa amafaranga menshi cyane.Usanga mu isaha imwe gusa barenza 10 millions Frw!!!Kubera akaguru kabo gusa !!!Ikibazo nuko bayatanyaguza.Urugero,isanga bafite imodoka zihenze cyane zitabarika.Gusa bajye bibuka ko ubukire butatubuza gusaza,kurwa no gupfa.Niyo mpamvu ushaka kuzabaho iteka,imana imusaba kutibera gusa mu by’isi.Ahubwo akayishaka cyane,abifatanyije n’akazi gasanzwe.Abumva iyo nama ni bake cyane.

masabo yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka