Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Gorilla FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iy’umunsi wa 22 wa shampiyona
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe2023, ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatumije abanyamuryango baryo mu nama y’inteko rusange idasanzwe izaba tariki ya 18 Werurwe ikabera i Kigali.
Umunyarwanda Muhoza Eric ukinira ikipe ya Bike Aid ni we wabashije kuza imbere mu banyarwanda bakinnye Tour du Rwanda, aba ri nawe uhembwa wenyine ku munsi usoza isiganwa
Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC, bwavuze ko ibihano bwafatiye umutoza Seninga Innocent byongeweho indi minsi 15, kugira ngo hafatwe icyemezo ntakuka.
Ku wa Kabiri kuri Sitade Ikirenga (Shyorongi), ikipe y’Intare FC yatsinzwe na Rayon Sports 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu kiganiro kivuga ku iterambere ry’umuryango mu nama ya 18 y’Umushyikirano, umusore witwa Ntwali Christian uyoboye umuryango ‘Past Initiative’, yasobunuye ko uburere umwana akura mu rugo, n’uburezi akura ku ishuri ari byo bihura bikamufasha kuba umuntu nyawe uhamye.
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama ahanzwi nka TUUZA INN, hasorejwe igice cya mbere cya Circuit ya mbere ya Beach Volleyball mu Rwanda (FRVB Beach Volleyball Circuit 2023), irushanwa ryaberaga muri aka karere kuva tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru yakuye amanota atatu kuri stade Ubworoherane, ihatsindiye Musanze FC 3-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, ubwo hasozwaga isiganwa rya Tour du Rwanda ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda, Perezida Kagame yitabiriye agace ka nyuma k’iri siganwa.
Hennok Mulueberhan ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye isiganwa "Tour du Rwanda" ryari rimaze iminsi umunani ribera mu Rwanda
Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 21 wa shampiyona, aho wasize Rayon Sports itsinze Rutsiro FC 2-0, Kiyovu Sports itsinda Bugesera FC 1-0.
Ikipe ya REG Basketball Club yasubiriye ikipe ya Patriots BBC, iyitsinda muri shampiyona amanota 83 kuri 69, nyuma yo kuyibuza guhagararira Igihugu mu mikino ya BAL umwaka ushize.
Mu gace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Gatandatu, Umutaliyani Manuele Tarozzi ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Umutoza w’ikipe ya Etincelles FC, Radjab Bizumuremyi, avuga ko abakinnyi be babayeho nabi kuko bamaze igihe kingana n’amezi abiri badahembwa.
Ikipe ya Etincelles FC kuri uyu wa gatanu yatesheje amanota AS Kigali banganya 2-2 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Umuganda.
Umusuwisi Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kakinwe abakinnyi bava i Rubavu basoreza mu karere ka Gicumbi
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yakiriye mu biro bye Sylvan Adams, washinze ikipe y’amagare ya Israel Premier Tech, imwe mu makipe kuri ubu arimo guhatana muri Tour du Rwanda irimo kuba ubu.
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwe agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurutse i Rubavu berekeza mu Karere ka Gicumbi.
Abakinnyi 80 ni bo bahagurutse mu Karere ka Rusizi saa mbili n’igice za mu gitondo, babanza kugenda Kilometero 8.3 zitabarwa.
Sitade mpuzamahanga ya Huye yari imaze iminsi ikorerwa igenzura n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga, yahawe ubu burenganzira.
Umufaransa Thomas Bonnet ukinira ikipe ya Total Energies ni we wegukanye agace ka kane kavaga Musanze berekeza Karongi
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2021, hakinwe imikino itanu yo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro 2023, Sunrise FC, Rutsiro FC na Bugesera FC zo mu cyiciro cya mbere zakomeje muri 1/8.
Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira ikipe ya Green Project ni we wegukanye agace kavuye Huye berekeza i Musanze ahita anambara maillot jaune
Ikipe y’Igihugu ya Misiri y’abagore mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya AFROBASKET iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga Kigali kagasorezwa mu karere ka Gisagara, kegukanywe n’umwongereza Ethan Vernon
Ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Maniraguha Jean Damascène wari Perezida wa Mukura VS na Visi Perezida we Sakindi Eugene, beguye ku mirimo yabo muri iyi kipe.
Kuri iki cyumweru, ikipe ya APR FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Bugesera. Ni umukino APR FC yatangiye neza cyane hakiri kare kuko ku munota wa gatatu gusa Nshuti Innocent yayitsindiye igitego ku mupira yahawe na Niyibizi Ramadhan.Iyi kipe yashakaga (…)
Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Gasogi United ibitego 2-1 kuri sitade ya Bugesera, biyishyira ku mwanya wa mbere.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana, Christian Atsu, yagaragaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 yarapfuye, munsi y’ibikuta by’inzu byasenywe n’umutingito wabaye mu minsi 12 ishize, ugahitana abasaga 41,000 muri Turquie na 3,700 muri Syria.