#Afrobasket2023: U Rwanda ruratangira rukina na Ivory Coast: Ibyo wamenya kuri iri rushanwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga i Kigali mu Rwanda hatangiye irushanwa nyafurika rya Basketball mu cyiciro cy’abagore (FIBA WOMEN AFROBASKET 2023) aho ibihugu 12 ari byo bizahatanira iki gikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 26 kikaba gikinwa rimwe mu myaka ibiri.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba ku nshuro ya 25, ryabereye mu gihugu cya Cameroon mu mujyi wa Yaoundé maze igikombe cyegukanwa na Nigeria itsinze igihugu cya Mali amanota 70 kuri 59.

Ikipe y’igihugu ya Senegal ni yo ifite iki gikombe inshuro nyinshi kuko igifite inshuro 11 mu gihe Nigeria iheruka kwegukana iki gikombe muri 2021 yo igifite inshuro 5 gusa.
Mu bihugu 12 bizakina iyi mikino ya nyuma, ibihugu bya Uganda, Rwanda, Guinea na DR Congo ni byo bihugu byonyine bitaragera nibura mu makipe ane ya nyuma ni ukuvuga muri 1/2.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iracakirana n’iya Ivory Coast saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika mu bagore (FIBA AFROBASKET Women).
Inshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino hari mu mwaka wa 2009 irushanwa rikaba ryari ryabereye muri Madagascar ndetse no muri 2011 muri Mali.
Muri iyo mikino y’igikombe cya Afurika “2009 FIBA AFROBASKET Women" yabereye muri Madagascar mu 2009, ikipe y’u Rwanda yatozwaga na nyakwigendera Vechislav KAVEDIDJA wakomokaga muri Croatia, aho yari yungirijwe na Moise Mutokambali naho mu 2011 yatozwaga na NENAD Amanovic wari wungirijwe na Mbazumutima Charles ubu utoza APR Basketball y’abagore.
Ubwo u Rwanda rwamenyaga ko ari rwo ruzakira iri rushanwa, hatangiye gushyirwa imbaraga mu gutegura ikipe y’abagore dore ko no mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka iyi kipe yanitabiriye imikino y’Akarere ka gatanu yabereye muri Uganda atari ugushaka igikombe ahubwo ari ugutegurira iyi kipe iri rushanwa rya FIBA Women Afro Basket 2023.
Dore uko gahunda iteye y’imikino y’umunsi wa mbere:
11h30 Nigeria vs Dr Congo
15h30 Mali vs Uganda
18h00 Rwanda vs Ivory coast
21h00 Cameroon vs Mozambique
Iyi mikino yose izajya ibera muri BK ARENA.
Ohereza igitekerezo
|