
Ni ibirori bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda
Amakuru yizewe Kigali Today ikesha umwe mu bantu ba hafi muri Mukura VS, ahamya ko Geita Gold FC ariyo izabafasha muri ibi birori.
Yagize ati "Ni Geita Gold FC yo muri Tanzania."
Ibi birori bizabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, uyu mukino wa gicuti niwo uzabibimburira aho uteganyijwe saa cyenda, mu gihe saa kumi n’imwe hazaba igitaramo cya muzika, ahazaririmba abahanzi bakomeye batandukanye, ndetse n’abavangavanga umuziki (DJs).
Geita Gold FC ni ikipe yabaye iya karindwi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania 2022-2023, ifite amanota 37.

Geita Gold FC yo muri Tanzania niyo izakina na Mukura VS
National Football League
Ohereza igitekerezo
|