Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko hari amakipe yatangiye guhanwa hakurikijwe amategeko y’irushanwa, ariko hazabaho no guhana abakoze ayo makosa byihariye, kugira ngo bagaragarizwe ko guca ukubiri n’ibiteganywa n’irushanwa biteza igihombo ku buryo butandukanye.
Inteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateranye ku wa 21 Mutarama 2023, yemeje ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8Frw izakoresha mu 2023, irimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi.
Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona, wabereye i Bugesera ifata umwanya wa kabiri.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke, barakangurirwa kugira intego yo kwimakaza umuco w’Imihigo mu muryango, abawugize bagatahiriza umugozi umwe mu bituma babasha kuyesa, kuko aribwo iterambere ryawo rizarushaho gushinga imizi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, bifatanyihe n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imenyerewe nka Car Free Day.
Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Fabrice, ubwo yasinyishaga umukinnyi mushya Djibrine Akuki, yashimangiye ko habura igihe gito bagatwara shampiyona ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2023, ikipe ya AS Kigali yanyagiye Marine FC ibitego 3-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Kiyou Sports yanganyije na Gasogi United 0-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, hakinwa umunsi wa 16, i Bugesera Police FC itangira itsinda Gorilla FC ibitego 3-2.
Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura VS, ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuga ko ari ikipe ikomeye kandi izazamura urwego rwe.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, myugariro Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, nyuma yo gusoza amezi atatu yari ayimazemo.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yakiriwe mu ikipe ye nshya ya Al-Taawon Ajdabiyah SC, yamuguze muri Mutarama 2023 avuye muri AS Kigali.
Umukino w’umunsi wa 16 uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri stade ya Muhanga, wongeye kwimurwa uvanwa ku itariki 22 Mutarama 2023 wari wimurweho.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball, yatsinzwe umukino wa mbere na Guinea mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Congo Brazzaville, ibitego 54-34.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya FC Aktobe yo muri Kazakhstan yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Gérard Bi Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko amasezerano arangiye.
Mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19 rikomeje kubera muri Afurika y’Epfo, u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Zimbabwe ku kinyuranyo cya runs 39.
Umwongereza Chris Froome w’imyaka 37, wegukanye isiganwa ry’amagare rya Tour de France inshuro enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda 2023, iteganyijwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, shampiyona ya basketball mu Rwanda 2022-2023 mu cyiciro cy’abagabo yarinikije, aho tugiye kurebera hamwe ibyaranze umunsi wa 1 n’uwa 2.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, ntiyatangiye neza imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Pakistani ku kinyuranyo cya Wickets 8.
Mukura VS yahanishijwe kutagura abakinnyi bashya na miliyoni 11,300,000Frw kubera gutandukana bidakurikije amategeko na Opoku Mensah wayikiniye, irimo kuganira na we nanone ngo abe yagabanya amafaranga ku bwumvikane.
Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wari umaze iminsi nta kipe afite yasinye mu ikipe ya Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushakisha rutahizamu iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakiniye Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Mu mukino wa Gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abapadiri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’iy’aba Diyosezi Gatolika ya Muyinga mu Burundi, warangiye Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinde 5-0.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Ngoma hasozwaga agace ka karindwi ka shampiyona ya volleyball (Phase VII) aho mu bagabo kegukanywe na REG naho mu bagore kegukanwa na APR.
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryari rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, ryasojwe ikipe ya Policce HC mu bagabo, na Kiziguro HC mu bakobwa ari zo zegukanye ibikombe
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano
Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.