Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga ryashimiye amakipe yaserukiye u Rwanda
Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC) tariki 9 Ukuboza 2023 ryashimiye amakipe y’ibihugu atandukanye yaserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga mu 2023.

Ni umuhango wabereye mu Karere ka Kicukiro, witabirwa n’abayobozi ba NPC, itangazamakuru, abakinnyi b’amakipe yashimiwe n’abatoza babo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorana na NPC umunsi ku wundi.
Mu makipe yashimiwe harimo Ikipe y’igihugu ya Amputee Football (umupira w’amaguru ukinwa n’abafite ubumuga bw’ingingo) yitabiriye bwa mbere imikino nyafurika yabereye muri Ghana bakegukana umwanya wa gatanu.
Ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya mbere ryitabiriwe n’Ibihugu umunani byarimo n’u Rwanda. Muri iri rushanwa u Rwanda rwatangiye rutsinda ikipe y’Igihugu ya Kenya ibitego 2-1 ariko rutsindwa na Angola 3-1 ndetse na Misiri ibitego 4-2. Ibi byatumye rujya guhatanira umwanya wa Gatanu, maze ruwubona rutsinze Liberia ibitego 2-1 ari na byo byatumye iyi kipe ishimirwa muri ibi birori.

Undi mukino washimiwe uko witwaye na NPC Rwanda, ni Sitting Volleyball mu bagabo ndetse n’abagore. Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitabiriye igikombe cy’Isi cyabereye mu gihugu cya Misiri kuva tariki 11 Ugushyingo 2023 kugeza tariki 18 Ukuboza 2023. Amakipe y’u Rwanda yitwaye neza kuko mu bagabo u Rwanda rwegukanyemo umwanya wa cyenda mu makipe 13 mu gihe mu bagore rwegukanye umwanya wa karindwi mu makipe 10.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda bukaba bwaravuze ko bwashimishijwe n’umusaruro amakipe y’igihugu yagize mu mwaka wa 2023 ndetse ko barajwe ishinga no kwitwara neza kurushaho mu mwaka wa 2024 ahateganyijwe imikino itandukanye bazitabira irimo shampiyona ya Afurika muri Sitting Volleyball izabera muri Nigeria muri Mutarama 2024 mu bagabo n’abagore aho uzayegukana azabona itike yo gukina imikino paralempike izabera i Paris mu Bufaransa.

NPC Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2001 kugeza ubu ikaba ibarizwamo imikino 10 ikinwa n’abafite ubumuga butandukanye.












Ohereza igitekerezo
|