Gorilla Games igiye kujya ihemba abitwaye neza muri Shampiyona

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023, ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda bwasinyanye amasezerano na Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games, arimo kuzajya ihemba abakinnyi bitwaye neza ku kwezi n’umwaka.

Ni amasezerano azamara imyaka itatu Gorilla Games ihemba abitwaye neza muri shampiyona
Ni amasezerano azamara imyaka itatu Gorilla Games ihemba abitwaye neza muri shampiyona

Ni amasezerano azamara imyaka itatu akubiyemo ko Gorilla Games izajya ihemba abakinnyi, abatoza n’umusifuzi witwaye neza buri kwezi ndetse no ku mwaka. Ibihembo by’ukwezi birimo ibyiciro bine, birimo umukinnyi mwiza uzajya ahembwa amafaranga angana na Miliyoni 1Frw, umutoza, umunyezamu n’igitego cy’ukwezi bizajya bihembwa ibihumbi 300Frw.

Ibihembo by’umwaka bigabanyije mu byiciro icyenda, harimo uwatsinze ibitego byinshi ndetse n’umukinnyi w’umwaka muri rusange bazajya bahembwa Miliyoni 3Frw, umukinnyi mwiza ufasha ba rutahizamu n’umunyezamu mwiza bazajya bahembwa Miliyoni 2Frw, ndetse n’umutoza uzajya uhembwa Miliyoni imwe n’igice y’Amafaranga y’u Rwanda.

Ibyiciro by’ibihembo n’ingano y’amafaranga bizajya bihembwa muri rusange:

Ibihembo by’ukwezi:

 Umukinnyi mwiza: Miliyoni 1Frw
 Umutoza mwiza: Ibihumbi 300Frw
 Igitego cyiza: Ibihumbi 300Frw
 Umunyezamu mwiza: Ibihumbi 300Frw

Umukinnyi mwiza w’umwaka:

 Uwatsinze ibitego byinshi: Miliyoni 3Frw
-Umukinnyi mwiza: Miliyoni 3Frw
 Umufasha wa ba rutahizamu (Nomero 10): Miliyoni 2Frw
 Umunyezamu: Miliyoni 2Frw
 Umutoza: Miliyoni 1.5Frw
 Umukinnyi ukiri muto: Miliyoni 1Frw
 Igitego cyiza: Ibihumbi 750Frw
 Ikipe nziza y’umwaka izajya igabana Miliyoni 3,300,000Frw.
 Umusifuzi mwiza w’umwaka: Miliyoni 1Frw.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf, avuga ko barimo kugana mu bucuruzi cyane
Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa Yussuf, avuga ko barimo kugana mu bucuruzi cyane

Amatora azajya akorerwa ku mbugankoranyambaga zizatangazwa hatora abafana, hashyirweho n’amajwi akanama nkemurampaka kazajya gatanga. Ubuyobozi bwa Gorilla Games na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwatangaje ko buri wese azaba yemerewe kuba yazana amashusho yafashe nko ku bitego byiza akaba yasesengurwa.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka