Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01/12/2023, Iradukunda Jean Bertrand nibwo yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru, akaba awusezeye ku myaka 28 gusa.
Uyu mukinnyi wakinaga nka rutahizamu ariko akenshi agakina aca ku ruhande, yazamukiye mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC (Academy), akinira ikipe y’ISONGA, asubira mu ikipe nkuru ya APR FC, aza kwerekeza muri Bugesera FC yatozwaga na Mashami Vincent.
Iradukunda Jean Bertrand yakinnye kandi mu makipe arimo POLICE FC, Mukura VS, Gasogi United, Kiyovu Sports na Township Rollers yo muri Botswana. Mbere gato y’uko yerekeza mu gihugu cya CANADA aho asigaye atuye, yabanje gudinyira ikipe ya Musanze FC yamazemo igihe gito.
Muri iki cyumweru nibwo uwitwa Danny Usengimana aheruka gutangaza uburyo yimwe amahirwe yo kujya gukora igeragezwa muri Nantes FC yo mu Bufaransa, Iradukunda Jean Bertrand na we yahise atangaza ko na we yifuza kuzagira ibyo atangaza bitamunyuze mu minsi yari umukinnyi.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|