Kuri uyu wa Mbere, Inama y’Inteko rusange idasanzwe yateranye, yemeje ko Habyarimana Marcel Matiku ari we ukomeza kuyobora FERWAFA mu gihe kingana n’iminsi 39.
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru w’abagore itsinze ikipe y’Indahangarwa kuri penariti 4-3 mu mukino warangiye ari igitego 1-1 kuri Stade ya Bugesera.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Kigali Pelé Stadium igera ku mukino wa nyuma.
Nyirabarame Epiphanie ni umwe mu Banyarwandakazi bagiriye ibihe byiza mu isiganwa ry’amaguru, atwara imidari myinshi ya zahabu mu marushanwa yo kwiruka yagiye abera mu Rwanda no mu mahanga.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports isezereye Mukura VS ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukaga gukina 2018.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko umwanya wa kabiri muri shampiyona y’icyiciro cya mbere utazongera guhesha ikipe gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup ahubwo hazajya harebwa abitwaye neza mu gikombe cy’Amahoro.
Impera z’iki cyumweru zitezweho byinshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, ahateganyijwe kumenyekana amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere ndetse no gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.
Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball muri Afurika 2023 CAVB club championship ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, ikipe ya APR y’abagore ntiyahiriwe no gutangira kuko yatsinzwe n’igihanganjye cyo mu misiri Zamalek.
Ku mugoroba wa tariki ya 11 Gicurasi 2023, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Niyonkuru Zephanie, basuye ikipe ya REG Basketball Club aho iri mu mwiherero.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko uyu mwaka imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro itazabera i Kigali
Mugisha Bonheur ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC yasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Kiyovu Sports kugeza ubwo akubise umusifuzi umutwe.
Ikipe ya REG VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ afurika CAVB CLUB CHAMPIONSHIP 2023 yisanze mu itsinda rya kane (Group D) iri kumwe na Mouloudia Sportive de BouSalem yo mugihugu cya Tunisia.
Umutoza w’ikipe ya APR FC, Ben Mousa, yemeje ko ba myugariro batatu, Buregeye Prince, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude batazongera gukina kugeza umwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, kubera imvune.
Ni imikino yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Kenya, yahuje ibihugu 15 biturutse ku mugabane wa Afurika rikaba ryari rigabanyije mu byiciro bibiri, aribyo abakina ku giti cyabo (ITTF AFRICA CUP 2023) ndetse n’abakina nk’ikipe (ITTF AFRICA Club Championship), ari naho u Rwanda rwatahukanye umudari w’umuringa.
Ikipe ya Rayon Sports iturutse inyuma yatsindiye Mukura VS kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye kuri uyu wa Gatatu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, kuri sitade ya Bugesera ikipe APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2023.
Mu gihe shampiyona ya 2022-2023 ibura imikino ibiri ngo irangire, ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC, yombi aracyafite amahirwe ku gikombe n’ubwo ariko atangana.
Abanyarwanda Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi b’umukino wa Volleyball yaba iyo mu nzu (Indoor) n’iyo kumucanga (Beach Volleyball) bamaze kwinjira mu batoza bemewe n’impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku isi FIVB nk’abatoza bemewe.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG Volleyball Club, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yerekeje muri Tunisiya mu mikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bashimiye abakinnyi ba Gorilla FC nyuma yuko KUWA 7 Gicurasi 2023 ibatsindiye ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium.
Ku Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Gisagara hasorejwe shampiyona ya Volleyball y’abafite ubumuga (Sitting volleyball), aho ikipe ya Bugesera mu cyiciro cy’abagore na Intwari za Gasabo aribo begukanye shampiyona ya sitting Volleyball 2022-2023 yari imaze amezi 7.
Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, mu mukino wa basketball REG Basketball Club, izesurana n’igikomerezwa cyo mu gihugu cya Misiri, Al Ahly mu mikino ya 1/4 cya BAL 2023, izabera i Kigali guhera tariki ya 20-27 Gicurasi 2023.
Kuri iki cyumweru,ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiye Musanze FC iwayo kuri stade Ubworoherane 1-0 yiyongerera amahirwe yo gutwara shampiyona mu gihe hasigaye imikino ibiri.
Kuri uyu wa Gatandatu amakipe yiganjemo arwana no kutamanuka yakinnye imikino y’umunsi wa 28 Marine FC ishyira Bugesera FC ahabi,Rutsiro FC nayo ibarisha nabi Sunrise FC iyitsinda 1-0.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko nta Siporo rusange #CarFreDay, izakorwa kuri iki Cyumweru tariki 7 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kuzirikana abahitanywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, mu ijoro ryakeye ku itariki 3 Gicurasi 2023.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo, harakinirwa imikino ya nyuma ya Volleyball y’abafite ubumuga (sitting volleyball) mu bagbo n’abagore.
Nyuma yuko umutoza wa Musanze FC,Adel Ahmed atumvikanye n’ubuyobozi ku bijyanye n’imikinishirize y’ikipe,umukino uzayihuza na Kiyovu Sports ku cyumweru uzatozwa n’abayobowe n’ushinzwe ubuzima bw’ikipe Imurora Japhet.
Mu ijoro ryacyeye ku wa 4 Gicurasi 2023, ikipe ya Napoli yegukanye shampiyona y’u Butaliyani 2022-2023 nyuma y’imyaka 33 itabikora.
Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika (2023 Women Club Championship.)
Mu mukino w’igikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na Police FC kuri uyu Gatatu habanje gufatwa umunota wo guha icyubahiro abahitanywe n’ibiza by’imvura byatumye hacika inkangu n’imyuzure byahitanye abantu.