
Umunyamakuru w’inararibonye muri ruhago Nyafurika Micky Jr niwe watangaje ko CAF izaha arenga miliyoni 50 Frw amakipe atarageze mu matsinda y’imikino Nyafurika uyu mwaka
Aya makuru yatangajwe n’umunyamakuru Micky Junior ukomoka muri Ghana ukurikirana cyane umupira w’amaguru wa Afurika n’amakuru awuvugwamo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abinyujije ku mbuga ze zirimo na twitter.
aho yavuze ko amakipe atarageze mu matsinda ya CAF Champions League APR FC yari irimo ndetse na CAF Confederation Cup 2023-2024 yarimo Rayon Sports azahabwa arenga ibihumbi 50 by’amadolari.

Rayon Sports yagarukiye ku muryango winjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2023-2024 nyuma yo gusezererwa na Al Hilal Benghazi yo muri Libya kuri penaliti mu gihe APR FC yasezerewe na Pyramids FC inyagiwe ibitego 6-1 mu wo kwishyura wabereye mu Misiri nyuma y’ubanza wabereye mu Rwanda bakanganya 0-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|