#CECAFAU18: Uganda yegukanye igikombe, u Rwanda ruba urwa kane
Irushanwa rya CECAFA U18 CHALLENGE CUP 2023 ryaberaga mu gihugu cya Kenya ryasojwe kuri uyu wa Gatanu aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabaye iya kane, naho Uganda itwara igikombe itsinze Kenya.

U Rwanda rwegukanye umwanya kane nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu na wo wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2023 kuri stade ya JOMO KENYATA muri Kenya.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera mu gihugu cya Kenya mu mijyi ya Kisumu na Kakamega aho ryitabiriwe n’ibihugu umunani biturutse mu Karere k’Iburasirazuba.
U Rwanda rwari mu itsinda rya mbere hamwe na Kenya yakiriye irushanwa, Sudan ndetse na Somalia. U Rwanda rwasoje imikino mu itsinda ari urwa kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu, dore ko rwatsinzwe umukino umwe rwatsinzwemo na Kenya igitego 1-0 maze rukatisha itike ya ½.
Mu mikino ya 1/2 , ikipe y’igihugu y’ u Rwanda ntabwo yahiriwe kuko yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda igitego 1-0 cyatsinzwe na Abubakar Mayanja mu gihe ikipe y’igihugu ya Tanzania yo yatsindwaga na Kenya kuri penaliti 4-3.

Ibi byatumye u Rwanda rucakirana na Tanzania bahatanira umwanya wa gatatu ariko u Rwanda ntirwahirwa kuko rwatakaje uyu mukino ku bitego 3-1.gu
Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani (8) biturutse mu Karere k’Iburasirazuba ari byo Kenya, Somalia, Rwanda, Sudan, Zanzibar, South Sudan, Uganda na Tanzania.
Umukino wa nyuma wahuje ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse na Kenya, urangira Uganda itsinze Kenya ibitego 2-1.

Mu mukino wahuje ibi bihugu, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 maze umusifuzi w’Umunyarwanda, Rulissa Patience, wari wayoboye uyu mukino yongeraho iminota 30 y’inyongera maze ku isegonda rya mbere ku minota y’inyongera, umukinnyi Travis Mutyaba atsindira Uganda igitego cya kabiri ari na cyo cyabahesheje intsinzi.
Abasore b’umutoza Kayiranga Jean Baptiste baragaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|