Ni umukino waryoheye abari bawitabiriye ku mpande zombi kuko amakipe yose yerekanye umukino mwiza cyane mu guhererekanya umupira kuva ku munota wa mbere kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.
Ku munota wa 18 w’umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yakinnye neza maze Nizigiyimana Karim Mackenzie afata umupira ari ku ruhande rw’iburyo maze awuha Richard Kilongozi.
Uyu musore uzi umupira n’ubundi wari wagoye cyane Niyomugabo Claude wari umufashe yamucenze nk’uko yari amaze umwanya amugenza maze ashyira umupira mu kuguru kw’ibumoso atera ishoti rikomeye cyane rigendera hasi, umunyezamu Pavelh Ndzila ntiyashobora kuwukuramo, Kiyovu Sports ibona igitego cya mbere.
Amakipe yombi yakomeje gukina umupira mwiza wo guhererekanya uryoheye ijisho aho APR FC ibifashijwemo na Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert, Nshimirimana Ismael Pitchou na Ruboneka Jean Bosco bashakishaga uko bakwishyura. Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yari iyoboye umukino na yo Richard Kilongozi, Mugunga Yves, Shelif Bayo, Niyonzima Olivier Seif bagerageza gushakisha igitego cyabaha umutekano.
Ku munota wa 36 w’umukino, Mugiraneza Frodouard yagushije Ruboneka Jean Bosco hafi y’uburuga rw’amahina maze APR FC ibona kufura. Uyu mupira w’umuterekano watewe neza na Mugisha Gilbert, umunyezamu Nzeyirwanda Djihad wa Kiyovu Sports ntiyirirwa ananyeganyega, umupira ujya mu izamu, amakipe yombi anganya 1-1. Ikipe ya Kiyovu Sports yahise isimbuza ikuramo Nizeyimana Djuma ishyiramo Muhozi Fred.
Kiyovu Sports ntabwo yacitse intege ahubwo yakomeje kwigaragaza maze ku munota wa 43 ibona amahirwe ya nyuma mu gice cya mbere ubwo Nizigiyimana Karim yateraga koruneri maze Niyonzima Olivier Seif atera umupira n’umutwe ugana mu izamu ariko myugariro Niyigena Clement umupira awukuriramo ku murongo, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ibonamo koruneri ebyiri ariko zitagize icyo zitanga. Iminota 10 ya mbere y’igice cya kabiri nta buryo bukomeye buri ruhande rwabonye ahubwo ku munota wa 55 w’umukino APR FC yasimbuje ikuramo Ruboneka Jean Bosco ishyiramo Ishimwe Christian, byari bivuze ko Niyomugabo Claude agiye gukina hagati, uyu musore agakina inyuma ibumoso.
Uyu Ishimwe Christian ku munota wa 58 yazamukanye umupira arawuhindura mu rubuga rw’amahina, rutahizamu Victor Mbaoma utagaragaye cyane mu mukino ashatse kuwushyira mu izamu biranga, kimwe na Kwitonda Alain wananiwe kuwukozaho n’urukweto kuko wari guhita ujya mu izamu, ahubwo urengera ku rundi ruhande.
Ku munota wa 63 amakipe yombi yakoze impinduka havamo Mugunga Yves hinjiramo Mosengo Tansele ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho Nshuti Innocent asimbura Thaddeo Lwanga ku ruhande rwa APR FC. Ku munota wa 65 APR FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Victor Mbaoma yacomekerwaga umupira mwiza agera mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira umunyezamu Nzeyirwanda Djihad awukuramo.
Kuva ku munota wa 75 w’umukino, ikipe ya APR FC yihariye umukino kuko yahoraga imbere y’izamu rya Kiyovu Sports yari yatangiye gukinira inyuma. Ku munota wa 80 APR FC yahushije igitego ku mupira muremure Fitina Ombolenga yatereye kure ugana mu izamu ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports awukuramo.
Ku munota wa 88 w’umukino APR FC yari imaze gusimbuza ikuramo Mugisha Gilbert igashyiramo Apam Assongue yahushije igitego ku ishoti ryatewe na Nshuti Innocent ariko Kiyovu Sports yongera gutabarwa n’umunyezamu. Kuri uyu mukino hongereweho iminota ine y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
APR FC yakomeje kuba iya mbere aho ifite amanota 26 aho ikurikiwe na Police FC ifite amanota 25 naho Rayon Sports ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 23.
Indi mikino yabaye:
Police FC 2-1 Marine FC
Etoile de l’Est 0-1 Amagaju FC
Musanze FC 0-1 Gorilla FC
Sunrise FC 0-1 Gasogi United
Kuri iki Cyumweru:
Mukura VS irakirwa na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Muhazi United izakira Etincelles FC i Ngoma.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|