Ku i Saa ine za mu gitondo ku masaha yo mu Rwanda, ni bwo hari hatangiye umukino wa 1/2 cy’irangiza, umukino wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Uganda.
Ni umukino watangiye ikipe ya Uganda isatira cyane u Rwanda, ndetse no mu gice cya mbere ihusha uburyo bwinshi bwashoboraga kuvamo igitego, ariko umunyezamu w’u Rwanda Ruhamyankiko Yvan agakomeza kurokora Amavubi aho yakuyemo imipira myinshi ya Uganda.
Ikipe ya Uganda yari ifite abakinnyi bitwaye neza barimo Trevis Mutyaba wabaye umukinnyi mwiza muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yabereye i Rubavu muri 2020, basoje igice cya mbere batarabona aho bamenera ngo batsinde Amavubi n’ubwo bayarushaga.
Mu gice cya kabiri cy’umukino umutoza Kayiranga Baptiste yakoze impinduka aho yakuyemo Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports, yinjizamo Irakoze Jean Paul.
Ku munota wa 56 w’umukino Uganda yatsinze igitego ku mupira watewe umunyezamu w’Amavubi awukuramo, ariko Abubakar Mayanja wagaragaraga nk’uwaraririye aza guhita awushyira mu izamu.
Ku munota wa 76 w’umukino umutoza Kayiranga Baptista yongeye gukora impinduka akuramo Tinyimana Elisa, hinjiramo Ntwali Muhadjiruna, no ku munota wa 85 akuramo Byiringiro Bonon wasimbuwe na Shami Chris.
Umukino waje kurangira ari cya gitego 1-0, Uganda ihita ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma (Final), mu gihe u Rwanda rugomba kuzahatanira umwanya wa gatatu n’itsindwa hagati ya Kenya na Tanzania.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|