
Ni umukino mu kibuga wari uryoheye ijisho mu kibuga ku makipe yombi unarimo ishyaka ku mpande zombi. Ikipe ya APR FC yatangiye ibifashwamo na Apam Assongue wakinaga imbere ibumoso kuko Mugisha Gilbert atakinnye kubera imvune ndetse na Kwitonda Alain Bacca.
Uyu Munya-Cameroon wari wahawe umwanya mu minota 68 yakinnye yayigaragajemo agerageza kurema uburyo bubyara ibitego.


Ku ruhande rwa Gasogi United abakinnyi nka Theodor Malipangu, Ravel Djoumeku, Ishimwe Kevin na Muderi Akbar bayifashaga guhererekanya umupira neza ndetse bakagera n’imbere y’izamu rya APR FC ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila ariko gushyira umupira mu izamu bigakomeza kuba ingorabahizi.

Rimwe na rimwe Gasogi United yakoraga amakosa mu bwugarizi yashoboraga kuyibyarira gutsindwa igitego ariko igice cya mbere cy’uyu mukino kitabonetsemo uburyo bwinshi bukomeye kirangira amakipe yombi anganya 0-0,ahubwo ibonye amakarita atatu y’umuhondo yahawe umutoza Kirasa Alain, Ishimwe Kevin na Niyitegeka Idrissa ibintu abakinnyi n’abakunzi ba Gasogi United batishimiraga ku byemezo bimwe na bimwe.


Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yagitangiranye imbaraga ibonamo koruneri eshatu mu minota 10 ya mbere yacyo kubera gusatira cyane ishaka igitego ariko nticyaboneka. Nk’uko byari bimeze mu gice cya mbere no mu gice cya kabiri buri kipe yagiye igira igihe cyo kwiharira umukino igihe gito ariko igihe kinini ikipe ya Gasogi United igakina yugarira icungira ku gusatira byihuse mu gihe APR FC yabaga itakaje umupira.

Mu buryo butateguwe iyi kipe yakoze impinduka ikuramo Niyomugabo Claude wagize imvune maze ishyiramo Nshuti Innocent, byari bivuze ko agiye gusatirana na Victor Mbaoma, Ruboneka Jean Bosco akabakina inyuma.


Joseph Apam yakomeje gushakira APR FC ibitego maze ku munota wa 64 kuri koruneri yatewe na Kwitonda Alain Bacca ashyizeho umutwe umunyezamu Ibrahima Dauda Baleri arokora Gasogi United. Uyu munyezamu yabisubiriye ku munota wa 67 akuramo uburyo bwa Victor Mbaoma.
Thaddeo Lwanga wari wabanje hanze, ku munota wa 68 yaje mu kibuga asimbuye Joseph Apam Assongue gukina nka nomero gatandatu yugarira, Nshimirimana Ismael Pitchou wahakinaga yegezwa imbere gukina mu mugongo wa ba rutahizamu Nshuti Innocent na Victor Mbaoma, Ruboneka Jean Bosco ahita anyuzwa ku ruhande rw’ibumoso.
Gasogi United nayo yakoze impinduka aho yakuyemo Ishimwe Kevin, Niyongira Danny na Theodor Malipangu basimbuwe na Cedric Lisele Lisombo, Kwizera Aimable na Hakim Hamiss.
Amakipe yombi yakomeje gukina ashakisha igitego APR FC isatira cyane ikarata uburyo na Gasogi United ari uko gusa yo inihagararaho cyane yugarira ariko iminota 90 n’itanu y’inyongera irangira banganya 0-0.
Abafana baririrmbye Shaiboub Eldin utari guhabwa umwanya banaririmba uwahoze abatoza Adil Mohamed bavuga ko nta mutoza bafite.
Nyuma y’umukino abakunzi ba APR FC bagaragaje kutishima yewe batinda no muri stade aho baririrmbye indirimo zivuga ko nta mutoza bafite bashaka uwahoze abatoza, bati "Nta mutoza dufite. Adil wacu."
Aba bafana bakomeje baririmba Umunya-Sudan Shaiboub Eldin utari gukoreshwa muri iyi minsi bavuga ko batumva impamvu adakina, bati"Shaiboub, Shaiboub." Umutoza wa APR FC Thierry Froger we avuga ko ari amahitamo ye kuba uyu mukinnyi adakina ndetse n’umubare w’abanyamahanga.
Ati "Ni amahitamo yanjye no kubahiriza amategeko. Dufite abanyamahanga umunani kandi hagomba batandatu."
Kunganya uyu mukino byasize APR FC na Gasogi United zujuje imikino itatu yikurikiranya zitisobanura ahubwo zose zinganya muri iyo mikino kandi nta kipe n’imwe irebye mu izamu ry’indi kuko muri iyo mikino zanganyije 0-0.
Nyuma yo kunganya uyu mukino kandi ubu APR FC ni iya mbere n’amanota 27 ikurikiwe na Musanze ifite amanota 26 naho Police FC ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n’amanota 23.
Indi mikino yabaye:
Bugesera FC 4-2 Police FC
Marine FC 3-2 Etoile de l’Est
Amagaju FC 0-2 Musanze FC
Kuri uyu wa Gatatu:
Rayon Sports vs Muhazi United,Kigali Pele Stadium
Mukura VS vs Kiyovu Sports ,Stade Mpuzamahanga ya Huye
Etincelles FC vs AS Kigali,Stade Umuganda
National Football League
Ohereza igitekerezo
|