Rayon Sports WFC cyangwa AS Kigali? Imibare kuri shampiyona y’abagore igeze mu mahina
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Muri iyi mikino 18 imaze gukinwa Ikipe ya Rayon Sports WFC ifite amanota 49 n’ibitego 67, ikaba isigaje imikino izayihuza na Kamonyi WFC, aho izakira Freedom WFC, Muhazi United WFC izaba yayisuye na Fatima WFC izayakira.

Ikipe ya AS Kigali WFC nayo ikaba imaze gukina imikino 18 ifitemo amanota 47 n’ibitego 59, isigaje imikino 4 izayihuza na Muhazi United WFC iri ku mwanya wa 6, Fatima WFC nayo iri kumwanya wa 8, ES Mutunda WFC iri ku mwanya wa 10 irwana no kutazamanuka n’Inyemera WFC iri ku mwanya wa 3.

Muri rusange ikipe ya As Kigali WFC ni yo igaragara nk’aho isigaje imikino ikomeye kuko izakina n’ikipe iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona ndetse ikazakina na ES Mutunda idashaka kuba yamanuka mu cyiciro cya kabiri, uko izitwara mu mikino ine isigaje ni byo bizayihesha amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.

Abamanuka mu cyiciro cya kabiri na bo ntibirasobanuka
Amakipe atatu ya nyuma nayo ntabwo arisobanura kuko ES Mutunda WFC ni iya 10 n’amanota 9 n’umwenda w’ibitego 43, Freedom WFC n’iya 11 n’amanota n’umwenda w’ibitego 42, Rambura WFC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 53, aya makipe akaba asigaje imikino 4 yose ariko hakaba hataragaragara azamanuka kuko ikipe ya 9 bakurikira irabarusha amanota 11.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|