Mu Rwanda hagiye kubakwa inganda zikora amacupa n’amasashi abora

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda (MINICOM), iratangaza ko hagiye kubakwa inganda zikora amacupa y’ibirahure n’amasashi ashobora kubora, mu rwego rwo gushakira ibisubizo abanyenganda nto n’iziciriritse babangamiwe n’ikibazo cyo kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

Uruganda rwa SPIC Ltd rugaragaza ko ruhendwa cyane no kubona amacupa yo gushyiramo ikigage
Uruganda rwa SPIC Ltd rugaragaza ko ruhendwa cyane no kubona amacupa yo gushyiramo ikigage

Bitangajwe nyuma y’uko bamwe mu bafite inganda nto n’iziciriritse mu Rwanda, bagaragarije iyi Minisiteri ko kugira ngo bakore bunguke, bisaba ko baba bahendukiwe n’amacupa bafungamo ibinyobwa batunganya, no kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa bihendutse.

Abacuruzi b’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, bavuga ko icupa bapfunyikamo rihenze kurusha inzoga cyangwa fanta n’ibindi bipfunyitsemo, ku buryo usanga umenekesheje icupa yinubira umukiriya cyangwa umukozi bibayeho.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwenga Ikigage Nyarwanda SPIC Ltd, Munyampundu Célestin, avuga ko agacupa kamwe ka santilitiro 33 uruganda rukagura ku mafaranga 300Frw, kandi n’ikigage cyuzuyemo ubwacyo kigurwa 300Frw, ni na ko bimeze ku macupa bafungamo ubushera.

Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio, Munyampundu yavuze ko kutagira inganda zikora amacupa, ari imbogamizi ikomeye ku guhangana kw’ibikorerwa mu Rwanda ku isoko n’ibiva hanze, kuko byo bicyemererwa kwinjira bifunze mu mashashi cyangwa pulasitiki.

Agira ati “Nta ruganda dufite rukora amacupa mu Rwanda, ibyo bituma tuyatumiza hanze aduhenze, turifuza ko Lata cyangwa abashoramari banini batwubakira izo nganda zikora amacupa, kugira ngo tubashe guhangana n’ibiva hanze bizanwa ku isoko ry’u Rwanda”.

Bifuza ko hakubakwa uruganda rukora amacupa
Bifuza ko hakubakwa uruganda rukora amacupa

Hanagaragajwe kandi ikibazo cyo kuba nta nganda zikora ibyo gufungamo ibicuruzwa, kuko ahanini abantu bari kwifashisha ibipapuro bisanzwe byakoreshejwe, kuko ibikorerwa mu nganda bihenze.

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM, Fred Mugabe, atangaza ko mu rwego rwo korohereza abafite inganda kubona ibyo gupfunikamo, hagiye kubakwa uruganda rukora amasashi abora, kugira ngo abakeneye ibyo gupfunyikamo boroherwe.

Atangaza kandi ko harimo gukorwa ibiganiro bigamije kureshya abashoramari bakubaka inganda zikora amacupa ameneka, kugira ngo inganda zenga inzoga zoroherwe no kuyabona.

Agira ati “Ubusanzwe abakeneye ibikoresho ku isoko ni bo banagena uko abashoramari bazana inganda mu Rwanda, ariko turimo gushaka abashoramari bakubaka uruganda rukora amacupa, tuzanashaka uruganda rukora amasashi abora ku buryo abakeneye gupfunyika bazabibona hafi”.

Umuyobozi mukuru wa SPIC avuga ko gutumiza amacupa hanze kure bikigoye abanyenganda, agasaba ko mu gihe hataraboneka abashoramari bubaka inganda zikora ibyo gupfunikamo no gupfundikiramo ibinyobwa, habaho isonera ry’imisoro ku binjiza ibyo bikoresho bikenewe mu nganda.

Munyampundu ukuriye uruganda SPIC Ltd
Munyampundu ukuriye uruganda SPIC Ltd

Kuri iyi ngingo, Mugabe avuga ko ibyo bizarebwa, kuko kugeza ubu abagabanyirizwa ari abinjiza ibikoresho byifashishwa mu gukora ibikenewe mu Rwanda, no kuba inganda zarasonewe imisoro ku kwinjiza imashini zo kwifashisha mu mirimo yazo.

Mu Rwanda habarurwa inganda zisaga 1100, muri zo iziciritse zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi zihariye umubare munini, kuko zibarirwa hafi mu 1000, izo zikaba ari na zo ngo zitanga akazi cyane ku baturege, kuziteza imbere bikaba byinjiriza ba nyirazo n’abazituriye cyangwa abazikoramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka