Kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pele Stadium hateganyijwe umukino ufatwwa nk’umukino ukomeye kurusha iyindi mu Rwanda, umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC guhera i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).
Ni umukino ugiye kuba ikipe ya APR FC isa nk’aho yamaze kwizera igikombe cya shampiyona, aho nyuma gutsinda ikirarane yari ifitanye na Etoile de l’Est, yasihe irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 10, gusa ntibikuraho gukomera k’umukino nk’uko bisanzwe.
Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, ni umukino akenshi na mbere yaweo abantu baba bibaza abazawusifura dore ko nabyo bikunda guteza ubwumvikane buke, aho abafana kuri buri ruhande baba bafite umusifuzi/abasifuzi bashinja kubogamira ku ruhande runaka.

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude ni we watoranijwe ngo azabe ari we uyobora uyu mukino mu kibuga hagati, akazafashwa n’abandi basifuzi bo ruhande ari bo Ishimwe Didier na Ndayisaba Said, mu gihe Twagirumukiza Abdulkharim azaba ari umusifuzi wa kane, naho Munyangoga Appolinaire azaba ari komiseri w’umukino.
Abazasifura indi mikino iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru

National Football League
Ohereza igitekerezo
|