Perezida Kagame yashimiye abatumye Shampiyona y’isi y’amagare iba akataraboneka

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) Kigali2025, kuko yanditse amateka atazibagirana ku isi yose.

Hashize iminsi umunani u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’amagare yatangiye tariki 21-28 Nzeri, ikaba yaraberewe mu Mujyi wa Kigali. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu birenga ijana byo hirya no hino ku Isi, akaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika mu myaka irenga ijana imaze ibayeho.

Iyi Shampiyona yitabiriwe n’ibihangange bitandukanye mu mukino w’amagare, aho Umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, yongeye gushimangira ubuhangange bwe nk’umwami w’igare mu bagabo.

Pogačar ni we wegukanye icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road Race), nyuma yo kwanikira Umubiligi Remco Evenepoel amusizeho umunota umwe n’amasegonda 28.

Uyu munya-Slovenia yambitswe umudali wa Zahabu na Perezida Paul Kagame.

Nyuma y’irushanwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, umukuru w’Igihugu yashimiye abagize uruhare mu gutuma iri rushanwa ritazibagirana.

Yagize ati "U Rwanda rutewe ishema no kuba rwarakiriye Shampiona y’Isi y’Amagare. Ndashimira abakinnyi bose bahanganiye mu Murwa Mukuru wacu ku musaruro w’indashyikirwa bagezeho no kwihangana."

Arongera ati "Ndashimira byimazeyo inshuti yanjye, David Lappartient, abakozi ba UCI, abafatanyabikorwa bacu, inzego z’umutekano zafashije ngo irushanwa ribere mu mihanda itekanye, n’imbaraga z’Abanyarwanda barishyigikiye batuma Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali koko itazibagirana.”

Ku mugoroba wabanjirije umunsi wa nyuma wa UCI, wabayemo umusangiro wanitabiriwe na Perezida Kagame, Lappartient, yashimiye u Rwanda kuko rwakoze ibirenze ibyo batekerezaga.

Yagize ati "Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Shampiyona y’Isi y’amagare 2025, yakurikiwe n’imbaga y’abafana bari hirya no hino ku mihanda ya Kigali aho abasiganwa banyuraga. Abarenga miliyoni 300 nabo bayikurikiraniye ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye byo hirya no hino ku Isi.

Iyi shampiyona itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), ryakinwe mu byiciro 13 by’abagore n’abagabo, risozwa n’icyiciro cy’abagabo bakuze basiganwaga mu muhanda.

Hitabiriye ibyiciro bitandukanye birimo icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe ku wa 22 Nzeri, ari na bwo bwa mbere cyari gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.

Uretse nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, abandi bafite amazina akomeye mu mukino w’amagare bitabiriye iyi Shampiyona, harimo Umubiligi Evenepoel Remco; Umunya- Denmark Casper Phillip Pedersen; Umwongereza Pidcock Thomas n’abandi.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’Isi y’Amagare itaha izabera mu Mujyi wa Montréal muri Canada guhera tariki ya 20 kugeza ku ya 27 Nzeri 2026.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka