Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko ryemerera umuntu gutwitira undi (Surrogacy)

Muri Uganda, Inteko Ishinga Amategeko yatangije umushinga w’itegeko rigena ibyerekeye gutwitira undi, rikaba riteganya ko ubwo buryo buzaba bwemewe ku gukoreshwa gusa n’abantu bafite ibibazo by’ubugumba n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima bituma badashobora kubyara mu buryo busanzwe (natural reproduction).

Depite Sarah Opendi wazanye umushinga w'itegeko ryemerera abantu gutwitira abandi muri Uganda
Depite Sarah Opendi wazanye umushinga w’itegeko ryemerera abantu gutwitira abandi muri Uganda

Ni umushinga w’itegeko watangijwe n’Umudepite wo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Sarah Opendi, rikaba rigamije gushyiraho imyaka y’ifatizo ku bemerewe gutwitira abandi, riteganya ko utwitira undi agomba kuba atari munsi y’imyaka 18 y’amavuko kandi hakaba hari ibihano bikomeye biteganyirijwe abaganga bazakora ibinyuranyije n’ibikuye muri iryo tegeko.

Africanews.com yatangaje ko muri uwo mushinga w’itegeko, biteganyijwe ko abaganga bazakora ibinyuranyije n’ibiteganywa n’iryo tegeko bazaba bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu muri gereza. Byongeye kandi mu gihe baramuka bakoresheje intanga cyangwa se insoro (embryos), cyangwa ikindi bitatanzweho uburenganzira n’abakiriya babo, bazahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

Gusa, abatanga intanga zikoreshwa muri iyo gahunda, bagomba kujya babanza gupimwa kugira ngo bigaragare ko nta ndwara z’uruhererekane rwo mu muryango (genetic diseases), kuko iryo tegeko rigamije kurinda ubuzima n’imibereho myiza by’abagira uruhare muri iyo gahunda yo gutwitira undi.

Uwo mushinga w’itegeko, uretse kugena ibijyanye no gufasha abantu kubyara binyuze mu ikoranabuhanga (Human-Assisted Reproductive Technology Bill), rirarenga rigateganya n’andi mategeko azagenga ibyo gutwitira undi, harimo gushyiraho amabwiriza yuzuye y’uko abantu bazajya bafashwa muri iyo gahunda.

Ayo mabwiriza yiyongeraho, harimo agenga uburyo bwo gutanga ibyangombwa ku bigo bifasha abantu mu bijyanye no gusama no kubyara, kugena uburyo bwiza bwo kubona intanga ngabo n’intanga ngore n’insoro ndetse n’uburyo zizajya zibikwamo neza.

Ku buryo bukomeye, uwo mushinga w’itegeko, uteganya ibijyanye n’abana bazavuka muri ubwo buryo bwo kubyara binyuze mu ikoranabuhanga, riteganya ibyerekeye uburenganzira bwabo n’imibereho myiza yabo.

Avuga kuri uwo mushinga w’itegeko, Depite Sarah Opendi yavuze ko iryo tegeko ritowe, Uganda yaba igiye mu bihugu biyoboye ku rwego rw’Isi mu gishyiraho amategako agenga ibijyanye no kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga, kigashyiraho amabwiriza ahamye agenderwaho muri urwo rwego rw’ubuzima.

Iryo tegeko kandi niritorwa ngo rizashyira Uganda ku rwego rwo hejuru bitewe n’uko izaba yashoboye gukora ku bibazo bikomeye biboneka mu bijyanye no kubyara hakoreshwejwe ikoranabuhanga, bityo kiba igihugu ntangarugero ku bindi bihugu, mu gutangira kurinda inyungu z’abagira uruhare muri gahunda yo gutwitira undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gukora ibintu mu buryo imana itateganije,ntabwo ari byiza.Urugero ni biriya by’ubutinganyi.Imana yaturemye ibifata nabi.Tugomba kumvira imana yaturemye,tukirinda gukora ibyo itubuza.Abanga kuyumvira,izabakura mu isi,ibarimbure ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.Abazarokoka kuli uwo munsi,izabaha ubuzima bw’iteka muli paradis.Duharanire kuzabaho iteka.Niyo wapfa,izakuzura kuli uwo munsi nkuko bible ivuga.

majuli yanditse ku itariki ya: 7-03-2024  →  Musubize

Ntitwamenye uko byakorwa

Eric Izadahire yanditse ku itariki ya: 7-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka