Abanyamuryango bibumbiye mu rugaga rw’ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA bo mu karere ka Ngororero baratangaza ko bahagurukiye gushaka umuti w’ibibazo bahura nabyo aho gutekereza impano n’inkunga biturutse ahandi.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bo mu murenge wa Mutete bashyikirijwe inkunga na World Vision igizwe n’imifuka ya sima 300, inka, imyenda n’ibindi byangombwa byo kubafasha mu mibereho yabo bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 8.5.
Abagize ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’akarere (DJAF) ka Bugesera baratangaza ko bagiye kuzajya bamurika ibikorwa byabo mu mirenge bakoreramo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ibikorwa bibakorerwa.
Nyuma y’uko umuhanda uva kuri kaburimbo ahitwa ku rukiko ugana ku cyicaro cy’akarere ka Ngororero ari kimwe mu byatumye imihigo y’akarere mu mwaka ushize itagerwaho 100%, ubu gahunda yo kuwubaka yaratangiye.
Umuganga w’inzobere mu by’imikorere y’imitsi (neurologue) witwa Christophe Petiau aragira inama abakozi kujya bakoresha neza akaruhuko bahabwa bari ku kazi ndetse agasaba abakoresha gutegeka abakozi babo gusinzira muri ako karuhuko.
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) gitangije uburyo bwifashisha ikoranabuhanga mu gusakaza ibarurishamibare ku barikeneye, kirasaba Abaturarwanda kugira umuco wo gukoresha imibare iba yaratanzwe mu ibarurishamire ryakozwe mu gihugu..
Ubwo hakorwaga urugendo rugamije kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo, tariki 09/05/2013, hatwitswe biyobyabwenge bitandukanye birimo chief waragi amapaki 120.
Abacuruzi b’imbuto n’imboga bacururiza mu isoko rwa Gakenke, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke baratangaza ko babangamiwe no gukorera ahantu banyagirwa, bikabatera igihombo .
Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Gakenke batangaza ko farumasi zitubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima zibangamira gahunda y’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli kuko abaturage badafite mitiweli bajya kugura imiti muri farumasi batabanje kujya kwa muganga.
Sosiyete yo mu Bufaransa yitwa Slip Francais yakusanyije amayero ibihumbi 19 igiye gushora mu gukora utwenda tw’imbere tw’abagabo “ikariso” duteye imibavu ihumura (parufe).
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kugana ibigo by’imari, kuko umubare w’ababyitabira ukuri muto muri uwo murenge.
Umukobwa witwa Shema utuye mu mujyi wa Rwamagana yabwiye abayobozi bo mu murenge atuyemo na Polisi ko abantu batabika amafaranga yabo kure baba bamutera igishuko cyo kuyiba kandi ngo ntiyizeye ko azajya ayarebera ngo areke kuyiba kandi nta handi agira akura ifaranga.
Polisi y’u Rwanda ifatanije n’abaturage mu karere ka Rwamagana bakoze umukwabu mu murenge wa Kigabiro batahura abantu bagaragara ko ari bakuru 93 batagira ibyangombwa bibaranga na busa, abandi 14 bafatanwa ibiyobyabwenge bitandukanye bacuruzaga muri uwo murenge.
Banki y’umuryango wa CEPGL (BEDGL) yari yarafunze kuva 1994 kubera umutekano muke wabaye mu karere ndetse n’amafaranga yari ifite atwarwa n’igihugu cya Congo ariko ubu yongeye gukora kandi ngo iri hafi kugaragaza inyigo igaragaza imikorere yayo mu guteza imbere akarere.
Abakorerabushake bo muri Koreya y’Epfo bakorera umuryango KOICA, bakaba batuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika; batangiye kubaka ibyumba bitatu by’amashuri ku Kigo cya Kinyambi, mu rwego rwo gufatanya n’abaturage kwiteza imbere.
Mu runzinduko yagiriye mu karere ka Rusizi, tariki 09/05/2013, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yasabye abayobozi b’inkiko kimwe n’abayobozi b’inzego za Leta gutanga ubutabera bwihuta kandi bunogeye buri wese.
Ubwo hizihizwaga isabukuru ya Henry Dunant Gustave Moynier washinze umuryango Croix Rouge, abanyamuryango bayo mu karere ka Musanze tariki 09/05/2013 baranzwe n’ibikorwa birimo gutanga ibiribwa ku miryango 21 itishoboye mu murenge wa Remera.
Ubwo basozaga icyumweru cyaharikwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa kane tariki 08/05/2013, abanyeshuri basaga 620 biga mu ishuri ryisumbuye ESA Ruhengeri bibukijwe ko icyo basabwa ari uguharanira kwigira bubaka ejo hazaza heza.
Ishuri ryisumbuye rya Rusumo, tariki 09/05/2013, ryashyikirijwe ibikoresho byo muri Labo n’imyenda ya Siporo bifite agaciro k’amafaranga 3,897,600 byaguzwe ku nkunga y’abanyeshuri biga mu kigo Ecole Integriate Gesamtschule Kert Schumacher cyo mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.
Abagenerwabikorwa b’ubumuryango BENIMPUHWE bo mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara baratangaza ko nyuma y’imyaka itatu bakorana n’uyu muryango wabafashije muri byinshi birimo no kuboroza inka, bateye imbere kandi bakungua n’imibanire myiza hagati yabo bivuye ku korozanya.
Leta y’u Rwanda irateganya ko ingengo y’imari y’umwaka mushya uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga, yaziyongera ikava kuri tiliyari 1.3 ikagera kuri tiliyari 1.6, kuko hazongerwa ibikorwa byo kuzamura umusaruro, ubwo gahunda mbaturabukungu ya kabiri EDPRS II, izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku kwimuka kw’abantu (Organisation Internationale pour Migration) wohereje abakozi bawo bazakorera mu karere ka Karongi mu mushinga ushyigikira abatahutse n’abatishoboye mu iterambere.
Ingingo ya 13 y’itegeko rishya rigenga itangazamakuru yemerera umunyamakuru iyubahirizwa ry’ibanga rye nk’uko byari bisanzweho mu itegeko rya kera, ngo izafasha benshi kurushaho gutinyuka gutanga amakuru, nk’uko abayiganiriyeho batangaza.
Nsengimana Gerard ucururiza mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo yatewe n’abajura mu ijoro rishyira tariki 09/05/2013 bamuteragura ibyuma banamwambura amafaranga miliyoni 5 n’ibihumbi 200, igikorwa cyanakomerekeyemo abandi baturage babiri bari baje gutabara.
Ubwo Uhoranyingoga Methode w’imyaka 30 wo mu murenge wa Kamembe yafatanywaga ibipfunyika 120 by’urumogi, tariki 09/05/2013, yatangaje ko kujya mu rumogi yabitewe n’inzara.
Umusirikari ifite ipeti rya Lieutenant witwa Hagenimana Théophile yitandukanyije n’umutwe wa FDLR akaba yageze mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya mbere tariki 09/05/2013.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.
Biteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 09/05/2013 ingabo za Tanzaniya 1258 zekerekeza mu burasizuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Mu ngingo nyamukuru Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Kabahizi Celestin yagejeje ku baturage b’imirenge ya Mukamira, Karago na Jenda mu karere ka Nyabihu yabibukije ko buri wese aharanira kuba umusemburo mu kwicungira umutekano aho atuye.
Mu batoza 10 bakekwa ko basimbura Sir Alex Ferguson ku butoza bw’ikipe ya Manchester United, harimo Jose Mourinho utoza wa Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) cyasinyanye amasezerano y’ubwumvikane n’Ikigo cya Trade Mark East Africa azafasha mu kugenzura ibicuruzwa binyuzwa mu Rwanda bivuye mu bihugu birukikije.
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nsengiyumva Djumatatu, yatangije amahugurwa ajyanye n’ubworozi bwa kijyambere agenwe Abasilamukazi bo mu karere ka Nyagatare.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 08/05/2013 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gushaka inzira kugira ngo umuhanda wa Kigali-Musanze wongere kuba nyabagendwa.
Umunyamkuru kuri City Radio Aboubakar Adams uzwi ku izina rya Dj Adams ngo yaba agiye gusubizwa mu rukiko nyuma y’umwaka amaze afungishijwe ijisho kubera ibirego akurikiranweho byo kuryamanye n’umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka 18.
Abahanzi nyarwanda batandatu bazitabira Groove Awards izaba tariki 01/06/2013 bamenyekanye. Iri rushanwa ribera mu gihugu cya Kenya rigahuza abahanzi bo mu karere baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
Umugabo wiyise Vitaly aratangaza ko afite ibibazo bitatu gusa abaza buri mukobwa wese akemera kumusoma hatarashira amasegonda 30 bamenyanye, ndetse bataranibwirana amazina yabo n’aho buri wese atuye.
Umukecuru w’imyaka 84 washinjwaga kwiba amafaranga y’abinjira muri Amerika yahisemo gushaka abicanyi kabuhariwe bazamwicira umushinjacyaha umwe kandi bagakomeretsa bikomeye abandi babiri bari mu bakurikirana ibyaha aregwa.
Ku mugoroba wa tariki 08/05/2013 inzuki zitagira nyirazo zadukiriye ihene 10 za bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kinyoni mu Kagali ka Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza zirazirya kugeza ubwo zimwe muri zo zipfuye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo ku rwego rwihariye (Cellule Specialisé) rw’Ibitaro bya Kibogora byo mu karere ka Nyamasheke bibarutse abandi banyamuryango 18 barahiye tariki 8/05/2013 bemeza ko batazasubira inyuma mu bikorwa biteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.
Nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri hafatwa ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kamonyi, Ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge, bwafashe icyemezo cyo kubitwika kuko byari bibitswe mu nzu bakoreramo kandi bishobora guhumanya ubuzima bw’abahakorera n’abahagenda.
Ndagijimana Theophile w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu Mudugudu wa Cyantwari, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mareba ho mu Karere ka Bugesera yishe umwana we Uzabakiriho Emmanuel w’imyaka 19 nyuma yo kumukubita igiti mu mutwe ahita atoroka.
Ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga yabonye insinzi iyiganisha muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’amahoro, nyuma yo kwihererana Mukura ikayitsinda ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Muhanga tariki 08/05/2013.
Mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’imvura yabaye nyinshi ho byahitanye ubuzima bw’abantu, amatungo bikangiza n’imitungo myinshi, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo burasaba abaturage bako ko bakwimuka bagatura ku midugudu.
Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena iri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu karere ka Nyamagabe rwatangiye tariki 08/05/2013, aho ireba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije iterambere ry’abaturage.
Umwe mu basirikare b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri Kongo (MONUSCO) yaguye muri ambushi y’imitwe ya gisirike ikorera mu gace ka Walungu kari hafi y’umujyi wa Bukavu, kuri uyu wa kabiri tariki 07/05/2013.
Ugirashebuja Jean Nepomuscene w’imyaka 29 uzwi ku izina rya Uwimana ariyemerera ko yishe nyina witwa Barushwabusa Marie Goreti wari umwarimu ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nemba ya Mbere arangije amujugunya mu musarani mu rugo.
Kaporari Harerimana Pascal na mugenzi we kaporari Bahizi bavuye mu mutwe wa FDLR baratangaza mu myaka 19 bamaze mu mashyamba ya Congo abayobozi b’umutwe wa FDLR bahoraga bababeshya ngo bazaza mu Rwanda binyuze mu biganiro cyangwa hakoreshejwe imbaraga zabo.
Abize mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) batangiye gahunda yo gutabariza abana biga muri iki kigo, babuze ibikoresho byabo mu nkongi y’umuriro yibasiye imwe mu nyubako abanyeshuri bararagamo bataha amaramasa.
Umwongereza Sir Andrew Witty ukuriye uruganda GSK (GlaxoSmithKline) rukomeye ku isi mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri, kuri uyu wa 08/05/2013 yasuye ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba imikorere yabyo.
Koperative ishinzwe gukora isuku mu mujyi wa Kigali (COOPED), yazanye imodoka zigezweho mu gutwara imyanda n’ibishingwe. Ubu buryo buracyari mu igeragezwa ariko mu gihe cya vuba buzaba bwatangiye gukorera mu mirenge yose igize Umujyi wa Kigali.