“Nzatsindira u Rwanda i Kigali” - umutoza wa Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Sewnet Bishaw, yizeye kuzatsindira Amavubi i Kigali mu mukino wo kwishyura, maze akajyana ikipe ye mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Sewnet Bishaw w’umunya-Ethiopia, yatangarije ayo magambo supersport.com nyuma yo gutsinda u Rwanda igitego 1-0 i Addis Ababa mu mukino ubanza wabaye ku cyumweru tariki 14/07/2013.

Sewnet Bishaw uzaza gukina umukino wo kwishyura i Kigali tariki 28/07/2013, afite impamba y’igitego 1-0, avuga ko ikipe y’u Rwanda itamuhangayikishije na gato, gusa ariko ngo ntabwo agomba no kuyisuzugura.

Ati “Tuzitegura neza kandi ndizeza abakunzi bacu ko tuzatsindira ikipe y’u Rwanda imbere y’abafana bayo tukajya mu mikino ya nyuma ya CHAN muri Afurika y’Epfo.

Nkurikije uko ikipe y’u Rwanda yakinnye ku cyumweru, mbona nta kibazo izadutera. Gusa nyine mu mupira w’amaguru ntabwo wapfa gusuzugura uwo muhanganye. Niyo mpamvu rero tugiye guhita dutangira kwitegura kugirango tuzajye mu Rwanda tugiye guhanganya nayo”.

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia yatsinze u Rwanda 1-0 mu mukino ubanza wabereye Addis Ababa.
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yatsinze u Rwanda 1-0 mu mukino ubanza wabereye Addis Ababa.

Mu mukino wo kwishyura azabera i Kigali, Ethiopia irasabwa gusa kunganya umubare w’ibitego ibyo aribyo byose, kugirango ijye muri CHAN, mu gihe u Rwanda rusabwa gutsinda ibitego 2-0 kugirango rusubire muri CHAN bwa kabiri nyuma ya 2011.

Sewnet Bishaw amaze kugeza kuri byinshi ikipe y’igihugu ya Ethiopia kuko ari nawe wayijyanye mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Afurika y’Epfo muri Mutarama uyu mwaka.

Uretse igikombe cya CHAN yiyemeje kuzitabira, Sewnet Bishaw afite n’amahirwe yo kujyana iyo kipe mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha, kuko Ethiopia iri ku mwanya wa mbere mu itsinda iherereyemo ririmo Afurika y’Epfo, Soudan na Botswana.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

usuzugura agafu kakagutuma kw’ivomo, wasuzugura agatsina ka mukeba kakagutwara umugabo

jam yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka