Amavubi yatsinzwe na Ethiopia, akazi ko kujya muri CHAN karushaho gukomera

Amahirwe yo kujya mu gikombe cya CHAN ku ikipe y’u Rwanda yagabanutse, ubwo yatsindirwaga i Addis Ababa n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.

Nyuma y’igice cya mbere kitari kiryoheye ijisho ndetse n’amakipe yombi ntabone amahirwe menshi afatika yabyara ibitego, Ethiopia yagarutse mu gice cya kabiri ifite imbaraga kurusha Amavubi, maze uwitwa Asrat Megersa atsinda igitego rukumbi cyabonetse ku munota wa 57, nyuma y’amakosa yo guhagarara nabi kwa ba myugariro b’Amavubi.

Na nyuma y’icyo gitego, ikipe ya Ethiopia yakomeje kurusha cyane iy’u Rwanda hagati, ikoresheje abitwa Dawit Fekad na Alua Girma bituma abakinnyi b’u Rwanda barimo Mugiraneza Jean Baptiste na Buteera Andrew bakinaga hagati mu Mavubi babura ubwisanzure bwo gukina.

Uko kurushwa hagati byateje ikibazo gikomeye kuri ba myugariro Usengimana Faustin na Emery Bayisenge ndetse n’umunyezamu Ndoli Jean Claude, kuko buri kanya abitwa Asrat Megersa, Behailus Girma basatiraga ku ruhande rwa Ethiopia babaga bari imbere y’izamu ry’u Rwanda ariko Ndoli akomeza kwitwara neza.

Gutsindwa igitego 1-0, bivuze ko mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali u Rwanda rusabwa kuhatsindira Ethiopia ibitego 2-0, kugirango rwizere kongera kujya mu gikombe cya CHAN.

Umukino wo kwishyura uzaba tariki 28/07/2013, uzaba ukomeye ku mpande zombi, cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda, kuko ikipe izatsinda hateranyijwe umusaruro wo mu mikino yombi, bidasubirwaho izahita ibona itike yo kuzakina igikombe cya CHAN gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo imbere gusa.

U Rwanda ruheruka mu mikino y’igikombe cya CHAN muri 2011 ubwo yari yabereye muri Soudan, bikaba byari n’ubwa mbere u Rwanda ruyitabiriye, gusa icyo gihe rwaviriyemo mu matsinda.

Igihugu cya Tunisia cyaherukaha kwegukana icyo gikombe, cyamaze gusezererwa, nyuma yo gutsindwa na Maroc igitego 1-0 mu mikino ibiri yahuje ayo makipe y’Abarabu.

Ikipe y’igihugu ya Uganda itozwa na Milutin Sredojevic ‘Micho’ wahoze atoza Amavubi, nayo ifite amahirwe yo kujya mu gikombe cya CHAN nyuma yo gutsinda Tanzania igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Tanzania.

Igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Efo kuva tariki 11/01/2014 kugeza tariki 01/02/2014.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka