Nyanza: Hotel Dayenu yashyizwe ku isoko kubera ideni ibereyemo banki
Hoteri ikomeye ibarizwa mu mujyi wa Nyanza izwi ku izina rya Dayenu iri imbere neza y’ibitaro by’akarere ka Nyanza iri muri cyamunara biturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) ariko ba nyirayo ntibashobore kuyishyura nk’uko byari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Aya makuru yatangiye guhwihwiswa kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga umwaka w’2013 ariko ba nyirayo bagakomeza kuyatsimbararaho ariko bashyize bemera ko iri ku isoko ndetse bahamagarira n’abantu bose babishaka kuza muri cyamunara yayo izaba tariki ya 24/07/2013 mu masaha ya mu gitondo.
Kuri uwo munsi inzu zigize Hotel Dayenu ziri mu mudugudu wa Nyanza mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza zizatezwa cyamunara ziri hamwe n’iza Motel Urwuri ziri mu mudugudu w’Agahenerezo mu kagali ka Rukira mu murenge wa Huye mu karere ka Huye iyo mitungo yose ikaba yari iy’uwitwa Gasana Gaspard asangiye na Dusabimana Clotilde bashakanye.
Iyi Hotel Dayenu irimo isabirwa gutezwa cyamunara kubera ubwishyu bwabuze ifitiye Banki y’amajyambere y’u Rwanda( BRD) yatwaye akayabo ka Miliyoni zisaga 872 z’amafranga y’u Rwanda mu gihe ijya gutangira kubakwa nyirayo yari afite angana na miliyoni 180 nk’uko Gasana Gaspard nawe ubwe abivuga.

Kuva iyi nkuru mbi yatangiye kuvugwa kuri iyi Hotel Dayenu byatangiye gusa nk’ibiyihungabanya mu mikorere ndetse na bamwe mu bakozi bayo batangira kutavuga rumwe ku mpamvu zifatika zabateje icyo gihombo.
Umwe muri abo bakozi ndetse n’ubu ukihakora wasabye umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza kwitwararika imyorondoro ye ntayigaragaze avuga ko atemeranya n’itezwa rya cyamunara ry’iyi Hotel Dayenu. Agira ati: “Iyi Hotel Dayenu yinjiza amafaranga menshi ahubwo uburyo bw’imicungire yayo nibwo bwaba budasobanutse”.
Ku bwe yemeza ko iyi Hotel Dayenu yinjiza amafaranga atubutse yaba muri restaurant, Bar ndetse n’amacumbi yayo agezweho ngo byongeye kandi ifite amasoko yatsindiye hirya no hino ahagije ku buryo itavaho ibura ubwishyu.
Icyemezo gishyira muri cyamunara Hotel Dayenu na Motel Urwuri byose bya Gasana Gaspard na Dusabimana Clotilde bashakanye cyafashwe tariki 27/06/2013 na Kalinda Gaston umwanditsi mukuru ushinzwe kugurisha ibyatanzweho ingwate.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi ni inkuru mbi kuwayumva wese,gusa sigitangaza kubazi isi uko iteye,simpamya gusa birashoboka ko haba hari ababyihishe inyuma nkuko byagiye bigaragara ahandi byagiye biba nyuma bikaza kugaragara ko abaterejwe cyamunara barenganye so numvaga hakagombye kuryaho urwego rwajya rubanza kureba ko ibivugwa ari ukuri,kuko umuntu umaze kwishyura miliyoni690 ntiyaterezwa cyamunara miliyoni 180 bavuga zisigeye,ahubwo haba hari ababa bakeneye imitungo yabandi batavunitse,gusa Uwiteka arahari kandi ashoboye byose so bihangane isi nimbi nabayo,
mwihangane kuko mwisi niko bimera Imana izabaha ibindi nabahakoraga bihangane natwe twifatanyije namwe
mwihangane kuko mwisi niko bimera Imana izabaha ibindi nabahakoraga bihangane natwe twifatanyije namwe
Twizeye Yezu kdi ni urutare.
Iyonkuru ya twizeyeyezu wo
muri kigali today ukunda karabaye tuyitege amaso ra turebeko
Dayenu hotel bitazaguma mu mutungo
Wa Sir Gasana Gaspard nu musore we
wo mu Urwuli firmin.
Kubakunzi bacu
nyagasani ni urutare rukomeye
iyo nkuru nibisa nabyo sibyo.
GASANA KOMERA WAHAWE IJAMBO IBYISI NIKO BIMERA NDABIZI NTIBYOROHEYE UMUNTU KUBYAKIRA ARIKO WOWE WBWIWE IJAMBO RIGUKOMEZA KANDI UFITE IGISOBANURO KIBYO BYOSE KOMERA IMANA BYOSE IRABIZI KANDI IZI IMPANVU YA BYO
Gasana ihangane ibyisi nigatebe gatoki .buriya niko imana yabishatse.
leka abafite cash baze bigurire
Ariko ntimukavangavange, imfubyi se kuzifasha no guteza hoteli cyamunara bihuriye he? ni itegeko se kuzifasha? n’ubwo nange ndiyo ariko ibintu uvuze nta link bifitanye. business ni business, imfubyi ni ukuzifasha kubera umutima ukunze. si agahato at all. Gusa Gasana yihangane ku bw’icyo gihombo, abashoramari namwe mwitonde mujye mukora imishinga yunguka, kandi at least mufitiye ubushobozi.
Ariko ntimukavangavange, imfubyi se kuzifasha no guteza hoteli cyamunara bihuriye he? ni itegeko se kuzifasha? n’ubwo nange ndiyo ariko ibintu uvuze nta link bifitanye. business ni business, imfubyi ni ukuzifasha kubera umutima ukunze. si agahato at all. Gusa Gasana yihangane ku bw’icyo gihombo, abashoramari namwe mwitonde mujye mukora imishinga yunguka, kandi at least mufitiye ubushobozi.
Ibyisi nigatebe gatoki!!!
Hotel ye igiye gutezwa cyamunara kubera amadeni? Kandi wasanga atajyaga afasha imfubyi n’indushyi? Ni akumiro akomeze yihangane ibyisi ni muzunguruko.