Mu gitaramo cya Bahati Alphonse habonetse amafaranga 870 000
Ku cyumweru tariki 14/07/2013 ubwo habaga igitaramo cyateguwe na Bahati Alphonse mu rwego rwo gutera inkunga imirimo yo kubaka urusengero rwa ADEPR Gisenyi, habonetsemo amafaranga 870 000.
Uru rusengero rukeneye kongerwa, hagenda habaho gahunda zitandukanye zo gukusanya amafaranga yo kurwongera, iki gikorwa cya Bahati Alphonse kikaba cyaraje kizunganira.

Uyu muhanzi uherutse kwegukana igikombe muri Groove Awards, asanzwe ategura ibitaramo nk’ibi ndetse n’ibyo gufasha abatishoboye hirya no hino. Muri iki gitaramo, yaboneyeho gushyira ahagaragara DVD y’indirimbo z’igitaramo yakoreye muri ULK Gisenyi ndetse anerekana ibihembo yahawe muri Kenya bya « Groove Awards ».

Twabibutsa ko kwinjira muri iki gitaramo byari ubuntu. Bamwe mu bahanzi bari baje kwifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Rushema usanzwe anaririmba muri korale Hoziana, Alexis Dusabe, Cpt Simon Kabera, Rudahezwa Emmanuel, Moise, Korale Bethfage na Korale Impuhwe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|