Rutsiro: Abakozi babiri ba banki y’abaturage bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 20

Polisi y’u Rwanda ikurikiranye abakozi babiri bakorera banki y’abaturage y’u Rwanda, agashami ka Rutsiro, bakaba bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20.

Igenzura ryakozwe mu mpera z’icyumweru gishize muri ako gashami ka Rutsiro ryagaragaje ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 20 arimo kubura. Ibyavuye muri iryo genzura bikimara gushyirwa ahagaragara, ababitsi (Caissiers) babiri b’ako gashami bahise batabwa muri yombi na polisi.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba yabwiye Kigali Today ko abo babitsi babaye bacumbikiwe na polisi kubera ko bashobora kuba hari ibisobanuro bafite ku bijyanye n’irengero ry’ayo mafaranga, hagati aho iperereza rikaba rikomeje.

Aka gashami kaherukaga kwibwa izindi miliyoni zisaga icyenda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Aka gashami kaherukaga kwibwa izindi miliyoni zisaga icyenda mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Hari hashize iminsi undi mukozi wa banki y’abaturage y’u Rwanda, kuri ako gashami ka Rutsiro atawe muri yombi tariki 22/02/2013 akurikiranyweho kunyereza amafaranga asaga miliyoni icyenda.

Ku kandi gashami ka Murunda mu karere ka Rutsiro na ho, abakozi babiri ba banki y’abaturage y’u Rwanda batawe muri yombi tariki 22/04/2013, uwa gatatu ntiyabasha kuboneka, bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 38.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu bose bazajya bahamwa n’icyaha cyo kunyereza ibyabandi bazajye bahanwa by’intangarugero.

HABANABAKIZE Thomas yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Abantu bose bazajya bahamwa n’icyaha cyo kunyereza ibyabandi bazajye bahanwa by’intangarugero.

HABANABAKIZE Thomas yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Birababaje kunyereza umutungo w’abanayarda,bangana gutya abo nibakurikiranwe kdi abahamwe nibyaha hatezwe cyamunara imitungo yabo bishyure ibya rubanda baba banyereje .ariko munatubwire amazina yabo.leta kdi ifate ingamba buri gihembwe byibura habeho control kubigo byose kuko ahumuntu arinda gu=twara milioni 20 biba bigeze kure

NTAMUHANGA Assiel yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Bazasure ku buryo butunguranye n’agashami ka Banki y’abaturage ya Maraba,mu Ntara y’Amajyepfo,Akarere ka HUYE,kuko naho ishyamba si ryeru! Abakozi na za Banki bikoreramo wana!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka