Umuryango AIP wahembye abanyeshuri biga muri za kaminuza bakoze imishinga myiza
Umuryango Africa Innovation Prize (AIP), ushinzwe rufasha urubyiruko rwiga muri za kaminuza kunoza imishinga yarwo ukanayitera inkunga, muri iyi wikendi rwahembye abanyeshuri bagaragaje imishinga ifite akamaro mu marushanwa yari amaze amezi abiri aba.
Imishinga itatu niyo yashoboye kwegukana ibyo bihembo mu mishinga igera kuri 84, aho umushinga wa mbere wakozwe n’abanyeshuri babiri umwe yiga muri SFB na KIST ariwo wegukanye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

N’ubwo abegukanye iki gihembo bemeza ko amafaranga bari bakeneye ari miliyoni 4,2 kubra umushinga wa Biyogazi bashaka gukorera i Kitabi mu karere ka Nyamagabe, bashima iki gitekerezo cyo gutuma abanyeshuri bahatana kuko bituma bashyiramo imbaraga, nk’uko byemejwe na Boseco Nzeyimana uri mu itsinda ryegukanye aya marushanwa.
Yagize ati: “Turizera ko aya mafaranga duhawe bizatworohera kubona abandi bashoramari, bitandukanye no kuba nta kintu twari kuba dufite.”

Nzeyimana avuga ko uyu mushinga wa Biyogazi uzafasha icyaro cya Kitabi ari na cyo avukamo gucyemura ikibazo cy’amashanyarazi, azaturuka ku myanda y’inka. Anongeraho ko bizagabanya ubwinshi bw’inkwi zakoreshwaga muri ako gace ndetse nabo bakabasha kwinjiza amafaranga.
Hervé Kubwimana, umuyobozi wa AIP mu Rwanda yasabye abahawe ayo mafaranga kuyakoresha neza, kuko hazanabaho gukurikirana uko iyo mishinga ishyirwa mu bikorwa. Ibi ni nabyo byagarutsweho na Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko mu ikoranabuhanga (MYICT).
Ati: “Umushinga wose ukozwe wagakwiye kugira ingaruka nziza ndetse ukanahindura imibereho y’abaturage.”

By’umwihariko yakanguriye urubyiruko rwiga muri kaminuza kugira ibikorwa bigira impinduka kandi bakagerageza no kugana igice cy’abikorera.
AIP ni umuryango utegamiye kuri Leta wavukiye mu Bwongeleza ariko utangira gukorera mu Rwanda mu 2011, aho umaze guhugura abanyeshuri bagera kuri 650 kwihangira imirimo. Uyu muryango kandi ufasha abanyeshuri kunononsora imishinga yabo itandukanye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashima AIP ishaka guteza imbere urubyiruko binyuze mu mishinga bitekerereje