Ruhango: Imodoka ya Volcano yagonganye n’ivatiri hakomereka bane

Mu gihe cya saa mbiri z’ijoro tariki 14/07/2013 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster ya Volcano express yari ivuye i Kigali yageze ahitwa mu kagari ka Munini umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango igongana n’ivatiri hakomereka abantu bane.

Mu bakomerekeye muri iyi mpanuka harimo uwitwa Capt. Ruphili Pascal wiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba yavunitse ukuguru na Uwurukundo Oliver wakomeretse mu ivi no mu itako bakaba bahise bajyanywa ku bitaro bya Kabgayi.

Abakomerekeye mu ivatiri ni Ntakirutimana Janvier na Kankuranga Francois bo bakomeretse byoroheje bakaba bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kibingo.

Ababonye iyi mpanuka ubwo yabaga, bemeza ko iyi vatiri yari itwawe na Donacien , ko ariyo nyirabayazana w’iyi mpanuka kuko yataye umuhanda wayo ikajya mu mukono wa coaster ya Volcano yari itwawe na Muhutu Ngoga Simon.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umuvuduko udasanzwe wa Express ugomba gufatirwa ingamba izo mbona, police igomba gushyiraho amasaha express igomba gukoresha muri buri rugendo nka kigali-Butare: 2h wenda. Ikindi hari untuma dupima umuvuduko bagomba kudushyira mu modoka bikajya bigenzurw, ikindi nanone zigakorerwa contrôle buri kwezi.
Ibi bizatuma chauffeur atiruka ngo boss yamutegetse tour izi n’izi na Agence zizajya zipanga n’abagenzi bapange bakurikije igihe imodoka irakoresha niba ari amasaha abiri uyakurikize. Tugerageze turengere ubuzima burahenze

karume yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka