Ruhango: Umukarani yishwe anizwe ajugunywa mu mugende w’amazi
Baganizi Hakizimana w’imyaka 42 wakoraga umwuga w’ubukarani mu mujyi wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yishwe n’abantu bataramenyekana bamujugunya mu mujyende w’amazi uri hafi y’isoko rya Ruhango.
Umurambo we wabonetse mu gihe cya saa tatu za tariki 15/07/2013 ubwo abanyeshuri biga mu kigo cya Lycee de Ruhango bari bagiye kuhakora isuku.
Iyakaremye Xavier ushinzwe umutekano muri iki kigo wari uherekeje aba banyeshuri aho bagombaga gusibura uyu mujyende w’amazi, yabwiye Kigali Today ko bahageze igihe batangiye gukubita isuka basibura umwana umwe abona akubise amaguru y’umuntu, bahita bahuruza inzego zitandukanye.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera ubwo wakurwaga muri uyu muferegi w’amazi, bavuze ko bigaragara ko abamwishe bakoresheje ishati yari yambaye akaba ariyo bamunigisha ndetse bakanavuga ko bishoboka ko yaraye yishwe mu ijoro ryakeye.
Mu rwego rw’iperereza abagera kuri 6 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Umurambo wa nyakwigendera wo ukaba watwawe mu bitaro bya Ruhango.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje nonese womunyeshuri yakubise amaguru a tayareba.Nabacyekwa bahita bafatwa.Inzego za Ruhango
ndabona zarateye imbere ariko ntihagire urenganywa.