Ngeruka: Abanyeshuri barahabwa ibiganiro byo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda
Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri abanza byo mu kagari ka Shami na Kagasa mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera barahabwa ibiganiro bijyanye no kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke, ibyo bikaba biterwa nuko muri ako gace hari imwe muri iyo miryango igaragaramo izo ndwara.
Ibyo biganiro biratangwa n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Ngeruka n’abo mu muryango uharanira uburezi bw’umwana binyuze muri siporo (Right To Play) ishami rya Bugesera.
Dynah Mutamba, umuhuzabikorwa wa Right To Play mu Karere ka Bugesera yavuze ko intego bihaye ari ugukangurira abana, abarezi n’ababyeyi kugira isuku kubera ko mu gace bakoreramo harimo ikibazo cy’amazi mabi.

Yagize ati “dukoresha amahugurwa dukangurira abaturage ko bagomba gukangukira ibijyanye no kugira isuku. Uretse ibyo twanateguye amahugurwa agenewe abarimu n’abanyeshuri bahagarariye amatsinda (club) y’isuku mu bigo baturukamo yose agamije kubasaba kwita ku isuku”.
Mutamba yavuze ko bakangurira abaturage kugira isuku, gukaraba intoki bavuye mu bwiherero, kugira isuku ku mubiri, guha abana imiti y’inzoka no kubasuzumisha nyuma y’amezi atatu.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima Ngeruka, Hakizimana Janvier, avuga ko mu rwego rwo gufasha abana kwirinda indwara zituruka ku suku nke hari ibiganiro bagirana n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Ati “umwanda n’indwara zituruka ku isuku nke zivugwa muri aka gace zafashe indi ntera nyuma y’aho Ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi isuku n’isukura (EWSA) gifungiye ivomo rya kijyambere abaturage maze batangira kuvoma amazi y’ikiyaga cya Cyohoha”.

Hakizima avuga ko EWSA yafunze ayo mazi kuko hari umuntu wari ushinzwe kuyishyuza wabambuye, ariko bakaba bari mu biganiro byo kureba uko iryo vomo ryakongera gufungurwa.
Bamwe mu baturage bo muri uwo murenge bavuga ko kubera kunywa amazi y’ikiyaga cya Cyohoha adatetse nta n’umuti urimo wica udukoko bituma barwara inzoka nk’uko bivugwa na Mukeshimana Alexia.
Kubera ukuntu benshi mu bana batuye muri ako gace bakunda kwibasirwa n’indwara y’inzoka, ikigo nderabuzima cya Ngeruka gitegura igikorwa cyo gutanga ikinini cy’inzoka mu rwego rwo kuzirwanya.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|