Ibitaro ya Nemba byabonye inkunga y’ibikoresho bya GBV One Stop Center
Ku nkunga ya USAID, umushinga witwa Rwanda Family Health Project umaze umwaka ushinzwe, kuri uyu wa mbere tariki 15/07/201, washyikirije ibitaro bya Nemba ibikoresho bizakoreshwa muri One Stop Center izita ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibyo bikoresho tutabashije kumenya agaciro kabyo kuko ababitanze bavuga ko bazabitanga ku mu minsi iri imbere bigizwe n’ibitanda by’ibyuma, amashuka, ibiringiti, ibikoresho byo mu biro, mudasobwa, televisiyo n’ibindi.

Nicelata Mukashimo, umuforomokazi ushinzwe ihohoterwa ku Bitaro bya Nemba, avuga ko ibyo bikoresho bikenewe cyane kugira ngo One Stop Center izatangira gukora kuva mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka ibashe gukora.
Uyu mukozi w’ibitaro akomeza avuga ko One Stop Center izita ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abakorewe ihohoterwa bazabona serivisi zose bakeneraga aho. Hazaba hakorerwamo abaganga babitaho, umupolisi ushinzwe gukurikirana abakoze ihohoterwa n’umunyamategeko wo kubafasha imbere y’ubutabera.

Mbere, abahuye n’ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku gitsina bagiraga ikibazo cyo gukora ingendo zo kujya kuri Polisi gutanga ikirego bakabona kuza kwa muganga gufatisha ibizamini bakabisubiza kuri Sitasiyo ya Polisi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|