Nyabihu: Abakoresha amagare mu mirimo itandukanye barasaba kwigishwa amategeko y’umuhanda
Abakoresha amagare mu buzima bwabo bwa buri munsi barasaba kwigishwa amategeko y’umuhanda kugira ngo bajye babasha kwitwara neza aho bagenda hose ndetse birinde impanuka.
Ibi babigarutseho mu nama yabahuje kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/08/2014 yabereye mu kibuga cy’ahahoze uruganda rwa Maiserie Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Umwe mu baturage bakoresha amagare yadutangarije ko ubusanzwe abagirira akamaro kanini nko gutundaho umusaruro, kuyavomesha, ndetse no kubafasha mu ngendo mu gihe hari aho bagiye.
Nsabimana Emmanuel ukora umwuga w’ubunyonzi avuga ko amaze imyaka 3 atwara igare nk’umunyonzi kandi byamugiriye akamaro kanini, kuko ubu abasha gutanga amafaranga 500 ya buri munsi mu ishyirahamwe, afite intama n’ihene kandi abasha gutunga umuryango we ugizwe nawe n’umugore n’abana 5.

Uyu munyonzi kimwe n’umubare munini w’abandi bagenzi be basangiye umwuga ndetse n’abakoresha amagare mu buryo busanzwe, basaba ko bakwigishwa amategeko y’umuhanda kugira ngo barusheho gukora akazi kabo neza mu buryo butabangamiye uwo ariwe wese kandi buri wese ukoresha igare ahariho hose abashe gusobanukirwa n’uko yakwitwara mu muhanda hirindwa impanuka.
Nzakizwanimana Alfred ni perezida wa Koperative y’inkeragutabara ishinzwe kugenzura umutekano w’amagare mu muhanda mu karere ka Nyabihu no gutanga inama zitandukanye mu bakoresha amagare muri aka karere.
Avuga ko nk’abashinzwe umutekano w’amagare bagerageza kugira inama abasore batandukanye bayatwara binyuze mu makoperative atandukanye bagiye barimo mu mirenge kandi n’ibijyanye n’amategeko y’umuhanda bakaba babibabwira.

Gusa ibi bikaba bikorwa mu buryo bw’ubujyanama bashishikariza abatwara amagare kwitwara neza dore ko hamwe na hamwe kuri imwe mu mihanda usanga hari abambaye imyenda y’umuhondo n’icyatsi bashinzwe kugenzura imyitwarire y’abanyegare mu mihanda bakanabagira inama, ibi bikaba bituma imyitwarire y’abanyamagare mu mihanda iba myiza kuko ufatiwe mu ikosa acibwa amande.
Kuri ubu mu karere ka Nyabihu abatwara amagare bagiye bibumbiye mu makoperative hirya no hino mu mirenge igize aka karere. Ibi bituma abashinzwe umutekano wayo babasha kubona uko bawusuzuma hakanatangwa ubujyanama butandukanye bwatuma abayatwara bitwara neza mu mihanda ntibakore impanuka.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|